Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Muhanga: Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro hagaragazwa uruhare rwe mu nzego zifata ibyemezo

Ku itariki ya 15 Ukwakira 2026, mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Umugore wo mu cyaro mu nzego zifata ibyemezo, Umusingi w’impinduka zirambye”.

Uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku wa 15 Ukwakira, watangijwe ku rwego mpuzamahanga mu 2008, hagamijwe kumenyekanisha uruhare rukomeye rw’abagore bo mu cyaro mu iterambere ry’ubuhinzi, umutekano w’ibiribwa no kurwanya ubukene, ndetse no gushishikariza abantu bose gushyigikira iterambere n’imibereho myiza yabo.

 

Ku rwego rw’Akarere, ibirori byabereye mu Kagari ka Munazi, mu Murenge wa Mushishiro, byitabirwa n’abaturage, abagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) bayobowe na Hon. Senateri BIDERI John Bonds, abagize Inama Njyanama y’Akarere barimo na Komite Nyobozi, intumwa z’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Ntara y’Amajyepfo, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa.

 

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Hon. Senateri BIDERI John Bonds yashimye uruhare rw’abagore bo mu cyaro mu iterambere ry’Igihugu, abasaba gukomeza gukunda umurimo, kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda, ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ndetse no guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yashimangiye kandi akamaro ko gukumira amakimbirane mu miryango binyuze mu biganiro, kwita ku burere bw’abana n’urubyiruko no kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ibirori byaranzwe no kumurika ibikorwa byagezweho na ba Mutimawurugo, gushimira abagore b’indashyikirwa no kuremera imiryango itishoboye. Habaye kandi ubutumwa bw’abayobozi bwibanze ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi, indirimbo, imbyino n’ubusabane.

Kwizihiza uyu munsi ni umwanya wo gushimangira uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu, no guteza imbere uruhare rwe mu nzego zifata ibyemezo kugira ngo agire uruhare mu mpinduka zirambye.