Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Muhanga Polisi y’u Rwanda yahuguye ibyiciro bitandukanye ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2026, Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo ka Muhanga, Madamu Mutesayire Gloriose, yatangije amahugurwa y’umunsi umwe agamije kongerera ibyiciro bitandukanye ubumenyi n’ubushobozi mu kwirinda, gukumira no guhangana n’inkongi z’umuriro. Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Muhanga na Polisi y’u Rwanda, binyuze mu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara (Fire and Rescue Brigade).


Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi b’amahoteli, abahagarariye ibigo bya Leta n’ibyigenga, abafite inyubako z’ubucuruzi, abahagarariye inzego z’umutekano, amasosiyete yigenga atanga serivisi z’umutekano, abashinzwe Irondo ry’Umwuga n’abandi bafite aho bahurira n’imicungire y’inyubako n’umutekano wazo.

 

Mu masomo bahawe, abitabiriye basobanuriwe ibitera inkongi z’umuriro, ingaruka zazo ku buzima bw’abantu no ku mitungo, uburyo bwo kuzirinda, uko bakwiye kwitwara mu gihe zibaye ndetse n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzimya umuriro.Hibanzwe kandi ku kamaro ko kugira ibikoresho byabugenewe byo gukumira no kuzimya inkongi mu nyubako, kubigenzura kenshi kugira ngo harebwe ko bikora neza, no kugira ubumenyi bwo kubikoresha igihe bibaye ngombwa.

Nyuma y'ibiganiro n'inyigisho z'ibanze, abitabiriye bakoze imyitozo ngiro yo kuzimya inkongi z'umuriro, bifashishije ibikoresho n'uburyo butandukanye, kugira ngo barusheho kumenya uko babyitwaramo no gutabara vuba mu gihe habaye impanuka y’inkongi.

 

Mu gutangiza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo yashimangiye akamaro ko gukumira inkongi no kongera ubushobozi bw’abaturage n’abafite ibikorwa bitandukanye mu guhangana na zo, asaba abitabiriye gukoresha ubumenyi bungutse mu kazi kabo ka buri munsi no kubugeza ku bandi.

Yashimangiye ko gukumira inkongi z’umuriro ari inshingano ya buri wese, bityo ko hakenewe ubufatanye, kwitwararika no gufata ingamba z’igihe kirekire zirimo kubahiriza amabwiriza y’umutekano w’inyubako, kugira ibikoresho byo kuzimya inkongi no gutanga amakuru ku gihe igihe hagaragaye ikintu gishobora guteza inkongi.
Aya mahugurwa ni imwe mu ngamba zigamije kongera ubumenyi n’ubushobozi mu gukumira no guhangana n’inkongi z’umuriro, kurengera ubuzima bw’abantu, ibikorwa by’ubucuruzi n’indi mitungo, ndetse no kubaka umuco wo kwirinda no kubungabunga umutekano mu Karere ka Muhanga.