Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Muhanga: Siporo rusange yabaye umwanya wo gukangurira abaturage kwita ku buzima

Ku itariki ya 25 Nyakanga 2026, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, MUGABO Gilbert, yifatanyije n'abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga muri Siporo Rusange ngarukakwezi, yabereye kuri Stade ya Muhanga. Abaturage baturutse mu bice bitandukanye by'umujyi bahuriye hamwe bakora imyitozo ngororamubiri igamije guteza imbere ubuzima no gushimangira umuco wo kwita ku buzima.

Nyuma y'imyitozo, Visi Meya yagejeje ku bitabiriye ubutumwa bubashishikariza gukomeza kugira uruhare muri gahunda zigamije imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage. Yabasabye kurushaho kwimakaza isuku n'isukura aho batuye n'aho bakorera, kuko ari imwe mu nkingi z'ingenzi zo kwirinda indwara no kubungabunga ubuzima.

Yanakanguriye abaturage gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza (MUSA) wa 2026–2027 kugira ngo buri muturage akomeze kubona serivisi z'ubuvuzi igihe azikeneye. Yibukije kandi akamaro ko kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, asaba abaturage kubyirinda no gutanga amakuru ku babikora, mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo n'ubwa bagenzi babo.

Mu rwego rwo gukumira indwara zitandura, Visi Meya yashishikarije abaturage kwisuzumisha kenshi indwara zirimo umuvuduko ukabije w'amaraso, diyabete n'izindi, agaragaza ko kwisuzumisha hakiri kare bifasha kuzivuza no kugabanya ingaruka zazo ku buzima.

Yasoje asaba abaturage gukomeza kwitabira siporo rusange no gushyigikira izindi gahunda za Leta zigamije guteza imbere ubuzima, imibereho myiza n'iterambere rirambye ry'abaturage b'Akarere ka Muhanga.