Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Muhanga: Ubufatanye bw’umuryango, ishuri na Leta bwagaragajwe nk’inkingi y’intsinzi mu burezi – Meya Kayitare

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare, yashimangiye ko kubaka umunyeshuri ushoboye kandi ufite indangagaciro bidashoboka hatabayeho ubufatanye bw’umuryango, ishuri na Leta, ashimangira ko buri ruhande rufite uruhare rudasimburwa mu kurera no gutegura ejo hazaza h’abana.
Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026 mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Batisita, umurinzi wa College Saint Jean Nyarusange. Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.

Meya Kayitare yashimye uruhare Diyosezi ya Kabgayi n’iri shuri bikomeje kugira mu guteza imbere uburezi bufite ireme, agaragaza ko umusaruro umaze kugerwaho ari ikimenyetso cy’ubufatanye bw’inzego zitandukanye zifatanya kurera abana.
Yavuze ko nubwo amashuri atanga ubumenyi, intego nyamukuru ikwiye kuba iyo kurema umuntu wuzuye ufite n’indangagaciro.

Yagize ati “Ababyeyi bazana abana babo hano bizeye ko bazahakura ubumenyi, ariko kandi bakanahakura uburere. Ubumenyi budaherekejwe n’umuco n’indangagaciro by’Abanyarwanda ntibwagira akamaro mu kubaka ejo hazaza h’Igihugu.”

Kayitare yakomeje asobanura ko inshingano zo kurera umwana zishingiye ku nkingi eshatu zirimo umuryango, ishuri na Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo.
Yavuze ko umwana abanza gushingwa umuryango avukamo, akaza gukomereza uburere n’ubumenyi mu ishuri, hanyuma Leta n’abafatanyabikorwa bayo bagashyigikira izo mbaraga kugira ngo intego zo kurera zigerweho.

Ati “Iyo buri rwego rushyize mu bikorwa inshingano zarwo neza, tugahuriza hamwe imbaraga zo kubaka umwana, nta gushidikanya akura neza kandi akagira ejo hazaza heza.”

Yagaragaje kandi ko nubwo umuryango, ishuri na Leta bifite uruhare rukomeye mu burezi, umwana na we afite uruhare rudasimburwa. Yasabye abanyeshuri gukoresha neza amahirwe bafite, bakarangwa n’ikinyabupfura, umurava no gukunda Igihugu, kuko ari byo bizabafasha kuba abaturage b’ingirakamaro mu gihe kizaza.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi, yashimye ubuyobozi bw’ishuri, abarimu n’ababyeyi ku bufatanye bakomeje kugaragaza, avuga ko ari bwo bwatumye College Saint Jean Nyarusange ikomeza kugirirwa icyizere n’ababyeyi benshi.