Muhanga: Umuganda waranzwe n'ubukangurambaga ku buzima n'iterambere
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, abaturage bo mu Midugudu yose igize Akarere ka Muhanga bitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2026, waranzwe n'ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku bufatanye.
Ku rwego rw'Akarere, umuganda wabereye mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, witabirwa n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) akaba n'Imboni y'Akarere ka Muhanga muri Guverinoma, Dr. Doris UWICYEZA Picard, afatanyije na Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano ndetse n'abaturage b'aho.
Ibikorwa by'umuganda byibanze ku gutunganya umuhanda uhuza Imidugudu ya Karama na Kavumu, hagamijwe korohereza abaturage ingendo, guteza imbere ibikorwa by'ubukungu no gukomeza kubaka ibikorwa remezo bifasha iterambere ry'Abanyarwanda.
Nyuma y'umuganda, abaturage bagejejweho ubutumwa bubashishikariza gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu no kurushaho kubungabunga ubuzima n'imibereho myiza. Bashishikarijwe kwimakaza isuku n'isukura aho batuye no mu bikorwa byabo bya buri munsi, nk'imwe mu nkingi zo kwirinda indwara no kubungabunga ubuzima rusange.
Banibukijwe kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima agenga itunganywa ry'ibiribwa n'ibinyobwa gakondo bikozwe mu binyampeke, ibitoki n'imbuto bikorewe mu miryango, hagamijwe kurengera ubuzima bw'ababikoresha no kurwanya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge. Basabwe kandi kwirinda ibiribwa n'ibinyobwa byose bitujuje ubuziranenge bishobora guteza ingaruka ku buzima.
Mu butumwa bwatanzwe kandi, abaturage bashishikarijwe kuzitabira ibirori byo kwizihiza Umuganura 2026, gukomeza kwimakaza umutekano, kurwanya icuruzwa ry'abantu no kugira uruhare mu gukumira no kurwanya indwara y'ubuganga (Rift Valley Fever) binyuze mu gukurikiza inama z'inzego zibishinzwe.
Urubyiruko ruri mu biruhuko rwibukijwe gukoresha neza iki gihe rwitabira gahunda zaruteguriwe zigamije kurufasha guteza imbere impano, gukunda umurimo, kwimakaza indangagaciro no kwirinda ingeso mbi.
Muri uyu muganda kandi, abaturage bahawe serivisi zo gupima indwara zitandura, igikorwa cyafashije benshi kwisuzumisha no guhabwa inama zijyanye no gukumira izo ndwara.
Umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2026 wongeye kugaragaza ko ubufatanye bw'abaturage n'inzego zitandukanye bukomeje kuba inkingi ikomeye mu guteza imbere ubuzima, umutekano n'iterambere rirambye ry'Akarere ka Muhanga.