Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Muhanga: Urubyiruko rwasabwe gukorera ku ntego no kwirinda ibibarangaza

Ku itariki ya 21 Kanama 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu KAYITARE Jacqueline, yitabiriye igikorwa cyo gusoza Ihuriro ry’Urubyiruko ryabereye mu Karere ka Muhanga, ryateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, hagamijwe gufasha urubyiruko kuva mu bibarangaza no kugira icyerekezo gifatika mu buzima, mu murongo w’insanganyamatsiko igira iti “From Distraction to Direction.”

Iri huriro ryari rigamije gufasha urubyiruko gutekereza ku buzima bwabo, gufata ibyemezo biboneye no kugira intego zabafasha kubaka ejo hazaza heza. Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko, Umuyobozi w’Akarere yashimiye Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wateguye iri huriro, ashimira kandi amatorero atandukanye yagize uruhare mu gushishikariza ababyeyi kohereza abana babo kugira ngo bahabwe inyigisho zitandukanye.

Madamu KAYITARE Jacqueline yasabye urubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza no kwirinda ibishobora kubatesha icyerekezo, birimo ingeso mbi, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge. Yabasabye kandi gukunda umurimo no kwirinda ubunebwe, ndetse no kutemera ababoshya cyangwa babashora mu bikorwa bishobora kubangiriza ubuzima n’ahazaza habo.

Yashimangiye kandi akamaro ko gukunda ishuri no gushyira imbaraga mu myigire, kuko uburezi bubafasha kubona ubumenyi n’ubushobozi bwo kwitegura neza ejo hazaza. Yabasabye gukorera ku ntego, kumenya icyo bashaka kugeraho no gushyiraho umurongo w’ibikorwa bibafasha kuzigeraho, badacika intege igihe bahuye n’imbogamizi.

Umuyobozi w’Akarere kandi yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro yo gukunda Igihugu, kugira ikinyabupfura, kuba intangarugero no kugira imyitwarire myiza, kugira ngo babe urugero rwiza mu miryango, mu mashuri, mu matorero no muri sosiyete muri rusange.

Iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko 310 ruturutse mu matorero atandukanye hirya no hino mu Gihugu, rukaba rwarahawe inyigisho zitandukanye zibafasha gusobanukirwa inshingano zabo, kwirinda ibishobora kubatesha umurongo no gufata imyanzuro iboneye ku buzima bwabo.