Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Siporo rusange yahurije hamwe Abayobozi b’Akarere n’abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga

Ku itariki ya 13 Nzeri 2026, Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Muhanga bifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga muri Siporo Rusange ngarukakwezi, igamije guteza imbere ubuzima bwiza n’imibereho myiza y’abaturage.

Abitabiriye siporo rusange bahuriye kuri Stade ya Muhanga, aho bakoze imyitozo ngororamubiri itandukanye.

Mu butumwa abayobozi bagejeje ku bitabiriye Siporo, hibanzwe ku bukangurambaga bw’ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Imiyoborere Myiza, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Tugire umuturage utekanye kandi uteye imbere.”

Muri uku kwezi, Akarere kazibanda ku bikorwa bitandukanye bigamije kunoza imitangire ya serivisi no gukemura ibibazo by’abaturage, birimo serivisi z’irangamimerere, serivisi z’ubutaka, gukemura ibibazo by’abaturage, ndetse no gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko. Hazanakomeza kwitabwa ku bindi bikorwa bigamije guteza imbere imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage.

Abaturage basabwe kandi gukomeza kwita ku isuku y’aho batuye n’aho bakorera, gutanga umusanzu w’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli) wa 2026–2027, kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kwisuzumisha no kwirinda indwara zitandura, ndetse no gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ku bufatanye bw’Akarere ka Muhanga n’Ibitaro bya Kabgayi, abitabiriye Siporo Rusange banahawe serivisi zo gupimwa indwara zitandura, ndetse bahabwa ubujyanama ku buryo bwo kuzirinda no kugira imibereho iboneye.

Siporo Rusange ngarukakwezi ni kimwe mu bikorwa bifasha abaturage gukorera hamwe, guteza imbere ubuzima no gukomeza kwimakaza umuco wo gukora siporo nk’imwe mu nzira zo kwirinda indwara no kugira ubuzima bwiza.