Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo yasabye Abagize Komite Nyobozi z’Imidugudu gushyira imbere inyungu z’abaturage no kwimakaza imiyoborere myiza

Ku wa 12 Ugushyingo 2026, Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Madamu MUTESAYIRE Gloriose, yasoje amahugurwa y’Abagize Komite Nyobozi z’Imidugudu baherutse gutorwa mu Murenge wa MUSHISHIRO, agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha kuzuza neza inshingano batorewe

 

Mu butumwa yagejeje kuri aba bayobozi, yabasabye kuzirikana ko kuba baratorewe kuyobora abaturage ari inshingano zikomeye zisaba ubwitange, ubunyangamugayo, kubaha abaturage no gushyira imbere inyungu rusange. Yabasabye kwegera abaturage, kubatega amatwi, kumenya ibibazo bafite no kubishakira ibisubizo ku gihe.

Yabasabye kandi gukoresha neza ububasha  bahawe, birinda kubukoresha mu nyungu zabo bwite, ahubwo bakabukoresha mu gufasha abaturage no guteza imbere Imidugudu bayobora. Yashimangiye ko bagomba kwimakaza imiyoborere myiza, kurangwa n’ubutabera, gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano no kugisha inama inzego zibakuriye igihe bahuye n’ibibazo birenze ubushobozi bwabo.

 

Yibukije aba bayobozi ko mu nshingano zabo harimo kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane, kwakira no gukurikirana ibibazo by’abaturage, kubahuza n’inzego zibishinzwe no gukurikirana ko ibyemezo byafashwe mu gukemura ibibazo byabo bishyirwa mu bikorwa. Yabasabye kandi gutanga amakuru y'ukuri kandi ku gihe, kugira uruhare mu gukumira amakuru y'ibihuha no gushishikariza abaturage gutanga ibitekerezo no kugira uruhare mu bibakorerwa.

 

Ku bijyanye n'umutekano, yabasabye gufatanya n'inzego z'umutekano n'abaturage mu kuwubungabunga, bakumira ibyaha n'ibindi bikorwa bishobora guhungabanya ituze rusange, bakita ku mutekano w'abantu n'ibyabo. Yabasabye kandi kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, batanga amakuru ku gihe kandi bafatanya n'inzego zibishinzwe gukemura ibyo bibazo.

Yashimangiye kandi ko abagize Komite Nyobozi z’Imidugudu bafite inshingano zo gushishikariza abaturage kugira umuco wo gukunda umurimo, kwitabira gahunda za Leta n'izindi gahunda zigamije iterambere, kubungabunga isuku n'isukura, kurengera ibidukikije no kwita ku mibereho myiza y'imiryango. Ibi bikubiyemo no gukurikirana ko abaturage bitabira gahunda z'ubuzima, uburezi, imibereho myiza, iterambere ry'ubukungu n'izindi gahunda zishyirwa mu bikorwa mu midugudu.

Yabasabye kandi gufasha mu gukangurira abaturage kwitabira inama n'ibikorwa rusange, kubakangurira kwishyura imisoro n'andi mafaranga ateganywa n'amategeko, gushyigikira ibikorwa by'iterambere no gukorana n'inzego z'ibanze mu kumenya no gufasha abatishoboye.

Asoza, yasabye aba bayobozi kuzarangwa n'ubwitange, ubunyangamugayo, gukorera hamwe no guhora bashyira umuturage ku isonga, kuko ari bo begereye abaturage kurusha izindi nzego.