Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwagaragaje ibikorwa byagezweho n’ibiteganywa gukorwa mu Karere ka Muhanga

Ku itariki ya 29 Nzeri 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Bwana Gilbert MUGABO, yakiriye intumwa za MINALOC na Polisi y’u Rwanda, bakorana inama n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku rwego rw’Akarere.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uruhare rw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha, imikorere n’imikoranire yarwo n’abaturage ndetse n’izindi nzego, no kungurana ibitekerezo ku ruhare rwabo mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Muri iyi nama, Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Muhanga rwasangije abitabiriye ibikorwa rwakoze ndetse n’ibiteganywa gukorwa mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.

Mu bikorwa byagaragajwe harimo amakoperative y’urubyiruko agera kuri 26 akora mu nzego zirimo ubworozi, ubuhinzi n’ububaji, ndetse n’ibimina byo kubitsa no kugurizanya bigera kuri 63. Hanagaragajwe umushinga wa resitora no gucunga ubwiherero mu Isoko Rishya rya Nyabisindu ndetse n’isoko ryo mu Cyakabiri.

Ba rwiyemezamirimo bashya b’urubyiruko bagera ku 100 bahuguwe ku micungire y’imari no guhanga udushya, mu gihe urubyiruko 854 rwizigamiye muri Ejo Heza. Muri YouthConnekt, urubyiruko 128 rwitabiriye amarushanwa, aho imishinga 15 yageze ku rwego rw’Igihugu.

Urubyiruko kandi rwafashijwe kwiga imyuga no guhanga imirimo, runahabwa ibikoresho. Hari urwahawe akazi ko gutunganya imihanda no gucunga imiyoboro y’amazi mu gice cy’icyaro, mu gihe urubyiruka rugera ku 1,200 rwahawe akazi mu cyanya cy’inganda.

Mu gukumira ibyaha no guteza imbere imibereho myiza, hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge binyuze muri Hehe n’icyuma, gukumira ibyaha, Tunywe Less, no kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora. Hanakozwe kandi  ubukangurambaga bwo gusubiza abana mu ishuri, gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abangavu, ndetse no gukangurira urubyiruko ubukorerabushake no gukunda Igihugu.

Mu bikorwa by’imibereho myiza kandi, urubyiruko rwagize uruhare mu kubakira abatishoboye amacumbi, gusana amazu n’ubwiherero, kubaka imirima y’igikoni, gutera ibiti bifata ubutaka, gucukura imirwanyasuri no kuremera no koroza imiryango itishoboye.

Mu bikorwa biteganyijwe, Urubyiruko ruzubaka ndetse rusane inzu z’abaturage badafite aho baba, rukomeza gukumira ibyaha binyuze muri gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha, Hehe n’icyuma na Sober Gen, ndetse rugire uruhare mu kwesa Imihigo y’urubyiruko ya 2026–2027 no guhuza urubyiruko n’amahirwe ahari.