ABABYEYI BAKANGURIWE GUSIGASIRA UBUMWE BW’ABAGIZE UMURYANGO

Ku itariki ya 13 Gicurasi, mu tugari twose habaye inteko y'abaturage, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana BIZIMANA Eric ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye n’inzego z'umutekano bitabiriye inteko y'abaturage mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo

Ubutumwa abayobozi bagejeje ku baturage bwibanze ku kubakangurira kwirinda ibiza muri iki gihe cy’imvura, gufata neza ibikorwaremezo, kwirinda ibyaha birimo ibikoresheje ikoranabuhanga, gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda no gushyira imbere gahunda ya Ndi  Umunyarwanda.

Abaturage kandi bakanguriwe kwitabira umurimo, guhinga ubutaka bwose budahinze mu rwego rwo kuzamura umusaruro, kwita ku isuku n’isukura, kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza wa 2025-2026.

Ababyeyi basabwe kwita ku mutekano w’umuryango no kwita ku burere bw’abana ndetse basabwa gutanga uruhare rwabo rufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri. Basabye kandi abato kubaha abakuru no kubaha agaciro.

By’Umwihariko abaturage bo mu Kagari ka Gahogo bishimiye ko Leta yatangiye kububakira umuhanda mwiza wa kaburimbo ndetse iki gikorwa kikaba cyaratangiye baramaze guhabwa ingurane y’aho umuhanda uzaca. Visi Meya yasabye aba baturage kwita ku mutekano w’abana babakangurira kwirinda gukinira ahakorerwa imirimo yo kubaka umuhanda kugira ngo birinde impanuka.