ABADEPITE BAGIRIYE URUZINDUKO MU KARERE KA MUHANGA
Ku itariki ya 24 Ukwakira, Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama y’Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline bakiriye itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, riyobowe na Hon. TUMUKUNDE Hope Gasatura wari kumwe na Hon.Depite KALINIJABO Barthelemy na Hon. Depite MUKAMWIZA Gloriose. Aba badepite bagiranye ibiganiro n’abagize Komite Nyobozi; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abagize inama y’umutekano itaguye, Abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere, abafatanyabikorwa b’Akarere mu buhinzi n’abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi.
Ibiganiro bagiranye n’Abadepite byibanze ku ishusho y’ubuhinzi mu Karere. Ubuyobozi bwagaragaje aho imirimo y’igihembwe cy’ihinga 2025A igeze, gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga imbuto z’indobanure n'imikoreshereze y’ifumbire. Baganiriye kandi ku buryo abaturage bitabira gufata ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo na gahunda yo kurwanya isuri no gutera ibiti.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwabo, abadepite basuye imirenge ya Shyogwe na Cyeza. By’umwihariko, Hon. TUMUKUNDE Hope Gasatura ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere bagiranye ibiganiro n’abagize inama Njyanama y’Umurenge wa Shyogwe, Ubuyobozi n’abakozi b’Umurenge, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, inzego z’Umutekano, abafatanyabikorwa mu buhinzi n’abayobozi b’Amakoperative akora imirimo y’Ubuhinzi mu Murenge wa Shyogwe. Ni ibiganiro byibanze ku ishusho y’ubuhinzi mu Murenge wa Shyogwe, aho imirimo y’igihembwe cy’ihinga 2025A igeze, uburyo bwo guhuza ubutaka no gutegura imirima, kurwanya isuri no gutera ibiti, imikoreshereze y’inyongeramusaruro n’uburyo abahinzi biyandikisha mu ikoranabuhanga muri gahunda ya Nkunganire, Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo n’uburyo bwo kubona isoko ry’umusaruro n’ibindi.
Muri ibi biganiro Hon. TUMUKUNDE Hope Gasatura yibukije abitabiriye ibiganiro inshingano z’Inteko Ishinga Amategeko by’umwihariko umutwe w’Abadepite ndetse ashimira abaturage uruhare bagize mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye muri Nyakanga 2024.
Nyuma y'ibiganiro, Hon. TUMUKUNDE Hope Gasatura ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline n’abandi bayobozi basuye ibikorwa by'ubuhinzi mu Murenge wa Shyogwe birimo ubuhinzi bw'inkeri bukozwe mu buryo bugezweho bwa Green House, Amakoperative y'abahinzi b'ibigori n'umuceri, abakora ibikorwa byo guhumbika imbuto ziribwa ndetse n'abacuruzi b'inyongeramusaruro.
Hon. TUMUKUNDE Hope Gasatura yashimiye abaturage uburyo biteguye bakanatangira neza igihembwe cy'ihinga cya 2025A, yabijeje ko bazakomeza gukurikira uko iyi mirimo ikorwa ndetse abizeza ko bazakomeza gukora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye birebana n’ubuhinzi.