ABADEPITE BAKORANYE UMUGANDA N'ABATUYE MU MURENGE WA KIYUMBA

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi, mu Mirenge yose, habaye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi. Hon. Depite NABAHIRE Anastase ari kumwe na Hon. Depite MUJAWABEGA Yvonne, Hon.Depite SIBOBUGINGO Gloriose, Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere, n'Abagize Komite Nyobozi bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Kiyumba mu Kagari ka Ruhina mu muganda rusange wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri. Umuganda kandi witabiriwe n'inzego z'umutekano, abafatanyabikorwa b'Akarere n'abandi. 

Nyuma y'umuganda, Abadepite n'abayobozi bafashe umwanya wo kugeza ku baturage ubutumwa burimo ubujyanye no gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza wa 2025-2026, no kubanza bagasuzuma ko bari muri Sisiteme Imibereho. Bahawe kandi ikiganiro ku bumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda cyakanguriraga abaturage kwimakaza gahunda ya Ndi umunyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwirinda ivangura, no kwirinda kuba igikoresho cy'abashaka gusenya Igihugu.

Abatuye mu Murenge wa Kiyumba kandi bagejejweho ubutumwa bubakangurira kwirinda no kurwanya amakimbirane mu muryango, basabwa kujya inama no  kwimakaza ibiganiro  mu muryango, gukunda umurimo no kuwunoza, kwita ku isuku n'isukura, kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana,kwitabira uburyo bwo gukemura amakimbirane mu bwisungane batisunze inkiko,kubungabunga ibidukikije, kwirinda Malaria no gukora bakivana mu bukene. Kuri uyu munsi kandi abadepite bakiriye ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage.