ABADEPITE BASOJE URUZINDUKO RW'IMINSI ITATU BAGIRIRAGA MU KARERE BIFATANYA N’ABATURAGE MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI
Kuri uyu wa Gatandatu, mu Mirenge yose, habaye umuganda rusange usoza ukwezi k'Ukwakira. Hon. TUMUKUNDE Hope Gasatura ari kumwe na Hon.Depite KALINIJABO Barthelemy, Hon. Depite MUKAMWIZA Gloriose n'Abagize Komite Nyobozi y'Akarere bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gitarama mu muganda rusange usoza ukwezi.
Umuganda kandi witabiriwe n'inzego z'Umutekano, abafatanyabikorwa b'Akarere n'abandi.
Muri uyu muganda hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti n'amashyamba ku rwego rw'Akarere. Insanganyamatsiko ikaba ivuga ngo:"Tera igiti, ukibungabunge, urengere isi". Ni umuganda kandi wibanze ku bikorwa bitandukanye birimo kurwanya isuri, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto ziribwa n’ibiti by’ishyamba.
Mu butumwa bagejeje ku baturage bitabiriye umuganda, Abadepite bashimiye abaturage uruhare bagize mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye muri Nyakanga 2024. Abaturage kandi bashimiwe uburyo bitabiriye imirimo y’igihembwe cy’ihinga cya 2025A.
Abadepite basobanuriye abaturage inshingano z’Inteko Ishinga amategeko by’umwihariko umutwe w’Abadepite zirimo kwegera abaturage no kubakorera ubuvugizi. Abaturage basabwe kwita ku muco w’isuku n’isukura, kwita ku burere bw’abana no kubaha indyo yuzuye.
Abaturage basabwe kwirinda icyorezo cya Marburg n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende. Abaturage kandi bakanguriwe gukora cyane no kwirinda gusesagura ahubwo bakitabira gahunda yo kwizigamira muri EjoHeza.
Abaturage bakanguriwe gufata neza ibiti byatewe no gukomeza kwita ku bikorwa byo kurwanya isuri. Abaturage basabwe gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano. Muri iyi nama Abadepite bahaye umwanya abaturage wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo.
Umuganda w’uyu munsi ukaba ari wo wasoje uruzinduko rw’iminsi itatu Abadepite bagiriraga mu Karere ka Muhanga. Ni uruzinduko rwari rugamije kureba uko igihembwe cy'ihinga 2025A cyatangijwe no kugaragarizwa uko ibibazo abaturage bagaragarije Abadepite mu rugendo baheruka kugirira mu Karere byakemuwe.