ABAGIZE INAMA NJYANAMA BASUYE ABATURAGE BUNGURANA IBITEKEREZO KU BUMWE N’UBUDAHERANWA BY’ABANYARWANDA.

Kuva ku itariki ya 18 Ugushyingo kugera ku itariki ya 28 Ugushyingo 2024, abagize Inama Njyanama y’Akarere n’Abafatanyabikorwa basuye abaturage ndetse n’ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu mirenge muri gahunda y’icyumweru cy’umujyanama n’umuturage.

Ubwo yatangiza ibikorwa by’iki cyumweru, Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama Bwana Nshimiyimana Gilbert yavuze ko  icyari kigamijwe ari ukumenya ibibazo biri mu baturage no gutanga inama z’uburyo byakemuka, kungurana ibitekerezo ku bumwe n'Ubudaherwa by'Abanyarwanda, gusuzuma bimwe mu bipimo bigaragaza uko abaturage b’Akarere babayeho, kureba uko igihembwe cy’ihinga 2025A cyagenze no gusuzuma uko abaturage bagerwaho na gahunda za Leta cyane cyane gahunda ya Leta yo gukura abaturage mu bukene ku buryo burambye. Muri iki cyumweru, abagize inama Njyanama bagiranye  inama n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Umurenge, basura ibikorwa bitandukanye ndetse bagirana inama n’abaturage.

Mu gihe cy’imisi ine, abagize inama Njyanama bakoze amatsinda atatu basura imirenge yose igize Akarere uko ari 12. Mu rugendo rwabo abagize inama Njyanama bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kuganira  n'abayobozi b'ibyiciro bitandukanye kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku rwego rw'Umurenge, Abajyanama b'ubuzima, abayobozi b'amakoperative,abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abandi. Bakoranye kandi inama n’abaturage kuri gahunda za Leta zitandukanye, by’umwihariko ibiganiro bikaba byaribanze kuri ku bumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda hagamijwe ku kujya inama no gufata ingamba zo gusigasira Ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda. Abagize inama Njyanama bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo n’abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa mu mirenge itandukanye igize Akarere. Muri uru ruzinduko, Abaturage bahawe kandi  umwanya uhagije wo gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibibazo bikeneye ubuvugizi. Abagize Inama Njynama basuye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo n’ibindi bikorwa bitadukanye.