ABAGIZE INAMA NJYANAMA BATANGIYE UMWIHERERO UFITE INSANGANYAMATSIKO IVUGA NGO:"GUSIGASIRA NO GUTEZA IMBERE IBYAGEZWEHO, URUHARE RWANJYE NAWE."
Abagize Inama Njyanama y’Akarere, Abayobozi b’Amashami ku Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge na Komite y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere; kuva tariki ya 31 Kanama kugeza tariki ya 03 Nzeli 2023, bari mu mwiherero w’iminsi ine mu Hoteli Galileo Stadium iherereye mu Karere ka Huye. Abitabiriye uyu mwiherero bararebera hamwe ishusho rusange y’Akarere. Barungurana kandi ibitekerezo ku bikorwa byakozwe mu mwaka wa 2022-2023, uruhare rwa buri we mu bikorwa biteganyijwe mu mwaka mushya ndetse bafate n’ingamba zigamije kwesa imihigo ya 2023-2024
Atangiza uyu mwiherero, Guverineri yibukije abawitabiriye ko Politiki y’u Rwanda ishingiye ku muturage bityo ko ibyo bakora byose bigomba gushingira ku iterambere n’imibereho myiza y’umuturage. Yabasabye kwegera abaturage, kubana na bo no kubakemurira ibibazo ku gihe. Yabibukije kandi ko Muhanga ari umwe mu Mijyi igaragiye Kigali (satellite city) abasaba ko ibyo bakora byose bagomba kubikora bagereranya n’ibikorwa by’umujyi wa Kigali.
Guverineri Kayitesi yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umwiherero kwita no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda abibutsa ko ari bo barinzi b’igihango cy’ibyagezweho.
Mu gihe kandi twitegura kwinjira mu bihe by'imvura, Guverineri yibukije abayobozi ko bagomba gukangurira abaturage kuzirika ibisenge by'amazu no gusibura imigende y'amazi mu rwego rwo kwirinda ibiza.
Mu gusoza, Guverineri yashimiye abaturage b'Akarere ka Muhanga urwego rwiza bagezeho batanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza wa 2023-2024. Abayobozi basabwe kwegera abaturage batarabasha gutanga umusanzu mu rwego rwo kubashishikariza kwishyura umusanzu kuko indwara zidateguza.
Uyu mwiherero watangiye ukaba ufite insanganyamatsiko ivuga ngo:"Gusigasira no guteza imbere ibyagezweho, uruhare rwanjye nawe."
Uyu mwiherero ufite intego nyamukuru yo kuganira ku ruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwesa imihigo y’Akarere barushaho kuyisobanukirwa kugira ngo buri rwego rwatumiwe mu mwiherero ruyigire iyarwo.