ABAGIZE INAMA NJYANAMA Y’AKARERE BATANGIYE UMWIHERERO W’IMINSI IBIRI

Ku itariki ya 22 Kanama 2025 Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere  Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert yatangije umwiherero w’iminsi ibiri w'Abagize Inama Njyanama y’Akarere n’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, ufite insanganyamatsiko igira iti:”Uruhare rw’Umujyanama n’Umufatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Muhanga.“

Uyu mwiherero kandi watumiwemo Abayobozi b’Amashami mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abahagarariye aba Perezida b'Inama Njyanama b’Imirenge, Utugari, Imidugudu, urugaga rw’abikorera  n’Imiryango ishingiye ku myemerere.

Muri uyu mwiherero, abawitabiriye barebeye  hamwe ishusho rusange y’Akarere hagendewe ku bushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo (EICV7), uruhare rwa buri wese mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2025-2026 n'ingamba zo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Atangiza uyu mwiherero, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, yashimiye abawitabiriye, avuga ko mu gihe cy’iminsi 2 bazicara bakajya inama bagafata ibyemezo bigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida w’Inama Njyanama yagize ati:”Reka uyu mwanya tuwukoreshe dutekereza ikintu cyose cyateza imbere Akarere kacu, twungurane ibitekerezo, twinenge, turebe aho dufite intege nkeya, dufate ingamba zo gukosora ibitaragenze neza, dushingiye ku bipimo byagiye bigaragara.

Ku ruhande rw’Abafatanyabikorwa b’Akarere, Bwana TERIMBERE Innocent avuga ko bagiye kwigira hamwe n’Ubuyobozi bw’Akarere icyakorwa kugira ngo  abafatanyabikorwa berekeze mu bice by’icyaro, kuko usanga hari abaterekezayo kubera ko hakibura ibibakurura birimo nk’ibikorwa remezo.