ABAGIZE KOMITE NYOBOZI BIFATANYIJE N’ABATURAGE MURI SIPORO RUSANGE
Ku itariki ya 10 Kanama, Abagize Komite Nyobozi y’Akarere bifatanyije n'abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga muri SiporoRusange ngarukakwezi.
Abayitabiriye baturutse mu bice bitandukanye by'Umujyi bahurira kuri Stade ya Muhanga bakora imyitozo ngororamubiri.
Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku kubakangurira kwita ku isuku, gukomeza gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza wa 2025-2026, ndetse no gukomeza kwitabira siporo.
Ku bufatanye bw’Akarere n’Ibitaro bya Kabgayi, abitabiriye siporo bapimwe ku bushake indwara zitandura bahabwa n’ubujyanama.