ABAGIZE KOMITE NYOBOZI Z’IMIDUGUDU BASHYA BASABWE KURANGWA N’IMIKORANIRE MYIZA HAGATI YABO NDETSE N’ABATURAGE

Abagize Komite nyobozi z’Imidugudu bashya basabwe kurangwa n’imikoranire myiza hagati yabo ndetse n’abaturage.

Ibi babisabwe kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021, mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye mu Midugudu yose uko ari 331 igize Akarere ka Muhanga, hagati y’abagize Komite nyobozi y’Umudugudu icyuye igihe na Komite nyobozi nshya yatowe kuwa 23 Ukwakira 2021.

Aha ni mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye

 

Ni igikorwa ahenshi cyahujwe n’inteko y’abaturage kugira ngo ihererekanyabubasha ribere imbere y’abaturage babitoreye.

Mu butumwa butandukanye bwatanzwe mu Midugudu yose; hibanzwe ku gushimira abagize Komite nyobozi icyuye igihe, baha ikaze abashya, ndetse banaboneraho kubibutsa ko inshingano batorewe zitoroshye kandi zitanakomeye mu gihe bazikoranye ubunyangamugayo kandi bagahoza inyungu z’abaturage bahagarariye imbere y’ibindi byose.

Abagize Komite nyobozi z’Imidugudgu bashya bibukijwe ko bahagarariye Perezida wa Repubulika, basabwa kunoza neza inshingano bahawe zo gukorera abaturage, nabo bizeza abaturage ko batazamutenguha.

Muri rusange abayobozi bacyuye igihe n’abashya baherekanyije ububasha ndetse n’ibitabo by’Umudugudu ari nako hatangwa impamyabushozi z’ishimwe ku bacyuye igihe kubwo kugaragaza umuhate mu gukorera Igihugu.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)