ABAHINZI BASABWE GUSHYIRA IBIHINGWA BYABO MU BWISHINGIZI

Ku itariki ya 11 Ukuboza, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa  w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda Dr. Florence UWAMAHORO  ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana BIZIMANA Eric bayoboye inama mpuzabikorwa ku buhinzi, yitabiriwe n’abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere n’Imirenge, abacuruzi b'inyongeramusaruro ,abahagarariye Ibigo by'ubwishingizi bikorera mu Karere n’abandi.

Ni inama yateguwe hagamijwe kungurana ibitekerezo ku bwishingizi bw’ibihingwa, imikoreshereze y’ifumbire n’imbuto byunganiwe na Leta.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda Dr. Florence UWAMAHORO  yasabye abitabiriye inama gufasha abahinzi guhinga ibihingwa byihanganira imihindagurikire y'igihe, kubagezaho inyongeramusaruro nziza kandi ku gihe, kwita ku byanya byatoranyijwe (FOBASI), gushishikariza abahinzi gufata ubwishingizi bw’ibihingwa no kuzabafasha  kubona isoko ry’umusaruro wabo. 

Yasoje ubutumwa bwe asaba  abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere n’Imirenge kwegera abahinzi no kubashishikariza guhinga ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi.