ABAJYANAMA N’ABAFATANYABIKORWA BASUYE ABATURAGE MU RWEGO RWO KUREBA IMIBEREHO YABO
Kuva ku itariki ya 16 Kamena kugera ku itariki ya 19 kamena 2025, abagize Inama Njyanama y’Akarere n’Abafatanyabikorwa basuye abaturage ndetse n’ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu mirenge muri gahunda y’icyumweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere. Ubwo yatangiza ibikorwa by’iki cyumweru,Perezida w’Inama Njyanama Bwana Nshimiyimana Gilbert yavuze ko icyumweru cy’Umujyanama n’Umufatanyabikorwa ari umwanya mwiza ku bajyanama n’abafatanyabikorwa b’Akarere wo kubonana no kwegera abaturage. Yagaragaje ko ku ruhande rw’Abajyanama icyumweru nk’iki kibafasha kurushaho kumenya ibibazo abaturage bafite no kubikorera ubuvugizi ku nzego bireba. By’umwihariko yavuze ko bazasuzuma aho imihigo y’umwaka wa 2024-2025 igeze ishyirwa mu bikorwa ndetse n’uburyo hakemurwa ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Mu gihe cy’imisi itatu, abagize inama Njyanama bakoze amatsinda ane basura imirenge yose igize Akarere uko ari 12. Mu rugendo rwabo abagize inama Njyanama bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kuganira n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’umurenge. Muri ibi biganiro bibandaga ku ruhare rw’umuturage mu kwesa imihigo, gahunda ya Leta yo kuvana abaturage mu bukene mu buryo burambye n’uruhare rw’Abayobozi mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Abagize inama Njyanama kandi bagize umwanya wo gusura abaturage baganira kuri gahunda za Leta zitandukanye zirimo uruhare rw’umuturage mukwesa imihigo, ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya amakimbirane mu miryango, isuku n’isukura no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Abaturage kandi basabwe kwamagana ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse urubyiruko rusabwa kwirinda ibiyobyabwenge. Abaturage bahawe kandi umwanya wo gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibibazo bikeneye ubuvugizi.
Mu gihe cy’iminsi itatu, Abajyanama basuye n’ibikorwa bitandukanye biri mu mihigo y’Akarere. Hakaba harasuwe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo rusange n’ibindi bikorwa by’abaturage.