ABAKANDIDA DEPITE BO MU CYICIRO CY’ABAGORE BIYAMAMAJE IMBERE Y’INTEKO ITORA
Ku itariki ya 10 Nyakanga, kuri Stade ya Muhanga habereye igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida-Depite b’abagore bahagarariye Intara y'Amajyepfo. Ni Abakandida batowemo Abadepite b'Abagore binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko bahagarariye 30%.
Abakandida bakiriwe na Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama y’Akarere Bwana Nshimiyimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu KAYITARE Jacqueline n’abandi bayobozi batandukanye.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere, yatangiye ashimira abakandida Depite 60 bahagarariye Intara y’Amajyepfo mu cyiciro cy’Abakandida Depite b’abagore bagize 30% mu nteko ishinga amategeko. Umuyobozi w’Akarere yavuze ko abagore bafitanye igihango gikomeye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera imiyoborere ye idaheza uwo ari we wese mu gihugu by’umwihariko akaba yarahaye umwihariko abagore.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko Intara y’Amajyepfo izahagararirwa n’abagore batandatu mu nteko Ishinga amategeko. Umuyobozi w’Akarere yashimiye Umukuru w’Igihugu watumye abagore biyubakamo icyizere n’ubushobozi bagatinyuka. Yabwiye abiyamamaza ko inteko itora ibafitiye icyize kandi ko biteguye gutora neza abazabahagararira mu nteko Ishinga amategeko.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abagize inteko itora gutega amatwi imigabo n’imigambi y’abakandida depite ndetse n’ingamba bafite kugira ngo umugore akomeze atere imbere ajyane n’umuvuduko igihugu cyahisemo.
Mu ijambo yagejeje ku bakandida depite no ku bagize inteko itora, Perezida w'Agateganyo w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana Nshimiyimana Gilbert yavuze ko nyuma y'imyaka 30 Abanyarwanda bibohoye isize Abanyarwanda biteje imbere mu ngeri zitandukanye harimo Demokarasi aho Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kwihitiramo abayobozi. Perezida w'Inama Njyanama yashimiye Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yakomeje kubaka ubushobozi bw'abagore no kubateza imbere. Yasoje ijambo rye ashimira abagize inteko itora baje kumva imigabo n’imigambi y’abakandida Depite, abasaba kuzatora inyangamugayo.