ABAKANDIDA SENATERI BIYAMAMAJE IMBERE Y’INTEKO ITORA
Ku itariki ya 11 Nzeri 2024, Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama y’Akarere Bwana Nshimiyimana Gilbert ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitare Jacqueline bakiriye abakandida Senateri barindwi bahagarariye Intara y’Amajyepfo bifuza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena. Aba bakandida biyamamje imbere y’Inteko itora igizwe Biro z’inama Njyanama z’imirenge n'abagize Inama Njyanama y’Akarere. Buri mukandida yahabwaga iminota cumi n’itanu akagaragaza imigabo n’imigambi ye mu gihe azaba yatorewe kwinjira muri Sena. Ni igikorwa cyayobowe n’Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu ijambo yagejeje kuri aba bakandida, Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama Bwana Nshimiyimana Gilbert yavuze ko imigabo n’imigambi abakandida bagejeje ku nteko itora irimo ishyaka, gukunda Igihugu, ubutwari ndetse n’ibindi byose bikenewe kugira ngo Igihugu gitere imbere.Yavuze ko mu nshingano za Sena harimo kwemeza abayobozi bakuru b’Igihugu, iyi nshingano ikaba ikomeye isaba ubushishozi bukomeye cyane mu gutora, bisaba kubitekerezaho no kubiha umwanya kugira ngo hatorwe abakandida bashoboye. Yavuze kandi ko abasenateri bafite inshingano yo kwemeza amategeko ayobora Igihugu cyacu na yo akaba ari inshingano itoroshye.
Bwana Nshimiyimana yagize ati:”kugira Igihugu kigendera ku mategeko ni ubudasa bw’Igihugu cyacu gifite, ari na byo bituma gishyira ikinyuranyo mu bindi bihugu byose bya Afurika. Ni ukugira abahanga bafite ubunararibonye bariho ubu muri Sena ari na bo bajyanama bakuru b’Igihugu cyacu.”