ABAKORA UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO BASABWE KWIRINDA KWANGIZA IBIDUKIKIJE
Ku itariki ya 06 Kanama 2025, mu cyumba cy’Inama cy’Akarere, habereye inama yahuje ubuyobozi bw'Akarere n’Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi , inzego z'umutekano n'abahagarariye Sosiyete na Koperative zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri hagamijwe kurebera hamwe ibyavuye mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije.
Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw'Akarere, Urwego rw’ Igihugu rwUbugenzacyaha n’Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi, bwari bumaze iminsi ibiri bukorerwa mu Karere hagamijwe gukangurira abaturage kwirinda ibyaha byangiza ibidukikije bikomoka ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro na Kariyeri butemewe.
Muri iyi nama; abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na Kariyeri bibukijwe kujya bubahiriza ibikubiye mu itegeko rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na Kariyeri mu Rwanda, kubungabunga ibidukikije no kwirinda ibikorwa bishyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.