ABAKOZI BASHYA BASABWE KURANGWA N’INDANGAGACIRO N’IMYITWARIRE MYIZA MU KAZI KABO

Ku itariki ya 24 Mata, Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yatangije amahugurwa (induction course) y'iminsi 2 agenewe abakozi bashya 70 mu Turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Nyaruguru, yateguwe ku bufatanye bw’utu Turere n’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA).

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere yibanze ku kubasaba guhoza umuturage ku isonga, gukorera hamwe no gukorera ku ntego, kumva neza no gusobanukirwa inshingano no gukora ibikorwa bizana impinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yabasabye kandi kujya barangwa n’indangagaciro n’imyitwarire myiza mu kazi kabo ka buri munsi no kuba intangarugero mu bo bayobora.

Umuyobozi w’Akarere yashimiye kandi  Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali ryateguye amahugurwa ku bakozi bashya mu rwego rwo kubereka ishusho y’imikorere y’inzego z’ibanze.

Mu gihe cy’iminsi ibiri, aba bakozi bashya bazahugurwa ku ngingo zitandukanye zirimo; Intekerezo shingiro y’Imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1994, Politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, amahame y’imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu, Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga uburyo bwo kwegereza abaturage inzego z’imirimo, Iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta, gutegura igenamigambi (NST2) naho ihuriye na gahunda zo kwihutisha iterambere ry’Inzego z’ibanze, imikoranire n’itangazamakuru, kubaka umunyarwanda ushoboye kandi ufite imibereho myiza, imikoranire y’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano mu karere n’izindi ngingo zitandukanye.