ABANYAMURYANGO BA KOPERATIVE IABM MAKERA BARISHIMIRA ITERAMBERE BAMAZE KUGERAHO BABIKESHA GUKORERA HAMWE.
Koperative IABM Makera ni Koperative ikora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Ikorera mu Mirenge ya Cyeza, Muhanga na Nyamabuye ikaba igizwe n’abanyamuryango 1562 harimo abagore 900 n’abagabo 662 ikaba yarabonye ubuzima gatozi mu mwaka w’2009. Umuyobozi w’iyi Koperative Madamu UZAMUKUNDA. Madamu Uzamukunda yavuze ko iyi Koperative ikora ibikorwa by’ubuhinzi bw’ibigori n’imboga ndetse bakaba bakora n’ubutubuzi bw’imbuto y’ibigori bagurisha mu ku bahinzi bo mu Turere tugera kuri 11 hirya no hino mu Gihugu. Uretse ibi bikorwa Abanyamuryango bafite uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori bagakuramo ifu nziza y’Akawunga kitwa Ishema rya Makera. Madamu Uzamukunda avuga bafite isoko ry’Akawunga haba mu baturage ndetse no bigo by’amashuri. By’umwihariko uyu Muyobozi yavuze ko bafite isoko ry’umusaruro w’imiteja mu mahanga aho bashoboye kugurisha Toni zisaga ibihumbi 73 z’imiteja zabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A. Mu bindi bishimira kandi harimo kuba barashoboye kwiyubakira ibyumba bikonjesha bibafasha kubika umusaruro w’imboga igihe zitarajyanwa ku isoko.
Abanyamuryango bishimira ibyo bamaze kugeraho babikesha gukorera muri Koperative
Mu buhamya bwa MPAYABAGANWA Leopold yavuze ko amaze imyaka isaga 12 akorana na Koperative IABM. Yagaragaje mu gihe amaze akorana na Koperative byamufashije kwiteza imbere mu buryo bufatika.
MPAYABAGANWA Leopold yagize ati:”Kuva ntangiye gukorera muri Koperative byaranyunguye cyane kuko nashoboye kwishyurira abana banjye batatu amashuri kandi bose bararangije, nshobora kwiteganyiriza jyewe n’umuryango wanjye muri ejo Heza, ntanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku gihe, noroye amatungo atandukanye, nashoboye kugura ubutaka bwo guteraho ishyamba n’urutoki kandi sinjya mbura amafaranga kuri konti amfasha mu bikorwa by’iterambere bitandukanye.”
MPAYABAGANWA Leopold yavuze ko mbere yo gukorera mu Koperative wasangaga ubuhinzi bukorwa mu buryo buri muhinzi ahinga igihingwa cye nk’amateke,ibijumba n’ibindi, akavuga ko ibi byatumaga batabasha kwihaza mu biribwa cyangwa ngo basagurire amasoko. Yavuze ko gukorera hamwe muri Koperative byafashije abahinzi kwiteza imbere kuko amafaranga babona mu buhinzi bw’imboga n’ibigori abafasha kugura ibindi bakeneye.