ABANYESHURI BARAKANGURIRWA KWIGA BASHYIZEHO UMWETE
Ku itariki ya 20 Werurwe 2025, Hon. Depite KALINIJABO Barthelemy ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana Gilbert MUGABO n'abandi bayobozi banyuranye batangije ubukangurambaga mu bigo by'amashuri bufite insanganyamatsiko igira iti:"NAWE WAGERA KURE".
Ubu bukangurambaga bwateguwe na Minisiteri y’Uburezi , mu Karere ka Muhanga bwatangirijwe muri GS_Nyamiyaga_Tss na EP Gitwa mu Murenge wa Rongi na EP Bishike mu Murenge wa Cyeza bukaba bugamije gushishikariza abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, banazirikana ko uburezi ari inkingi ikomeye y'iterambere ry’Igihugu.
Mu kiganiro yahaye abanyeshuri bo muri GS Nyamiyaga, Depite KALINIJABO Barthelemy yababwiye ko ishuri ari urufunguzo rw'ubuzima ndetse buri wese yagera kure mu gihe yabishatse ndetse akabiharanira.
Depite Kalinijabo yagize ati:”Kugira ngo muziteze imbere kandi muteze n’imbere Igihugu cyanyu ndashaka kubabwira ko urufunguzo rw’ibyo byombi ari ukwiga neza, gukunda ishuri, kugerera ku ishuri ku gihe, gukurikira neza gahunda y’amasomo, gusobanuza ibyo utasobanukiwe mu gihe umwalimu arimo kwigisha, no gufata umwanya ugasubiramo ibyo wize igihe ugeze mu rugo.”
Yabasabye gukurikiza inama bagirwa n’ababyeyi n'abarezi; gukunda umurimo, gukorera ku ntego, kwirinda ingeso mbi no kwirinda guta ishuri. Yabasabye kudapfusha ubusa amahirwe Igihugu cyabahaye. Yabibukije ko Leta igaburira abanyeshuri bose hagamijwe kubarinda guta ishuri.
Yabasabye kwirinda ibibarangaza nko kunywa ibiyobyabwenge ndetse abasaba kudatakaza umwanya ku bintu bidafite akamaro.
Yagize ati:”Uyu ni umwanya wanyu wo kubaka ejo hazaza heza. Nimushyire imbere kwiga, mwubahe abarimu banyu, kuko ni mwebwe bayobozi b’ejo hazaza.
Depite Kalinijabo yasoje ubutumwa bwe, asaba ababyeyi n’abarezi guhuza imbaraga kugira ngo bafashe abanyeshuri kugira uburere n’ubumenyi bufite ireme.
Nyuma y’ikiganiro, abanyeshuri bahawe umwanya, babaza ibibazo ku ngingo baganirijweho.