ABANYESHURI BIGA MURI KAMINUZA Y’U RWANDA BAKOMOKA MU KARERE KA MUHANGA BIFATANYIJE N’URUBYIRUKO MU MUGANDA WO KUBAKIRA UTISHOBOYE
Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022, Abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya HUYE bakomoka mu Karere ka Muhanga bifatanyije n'urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga, mu muganda udasanzwe wo kubakira inzu umuturage utishoboye utagira aho kuba mu Murenge wa Kibangu, Akagari ka Mubuga.
Urubyiruko rutunda amatafari
Ni umuganda wateguwe ku bufatanye bw’Akarere, Inama y’Igihugu y’urubyiruko n’Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza n’Amashuri Makuru bakomoka mu Karere ka Muhanga (MUSA: Muhanga University Students Association).
Uyu muganda waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gutunda amabuye, umucanga, amatafari, gutera igishahuro cy'umucanga inyuma ku nkuta no gukinga inzugi n'amadirishya.
Urubyiruko rutera igishahuro
Nyuma y’umuganda, hakozwe ubukangurambaga ku kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, kugarura abana ku ishuri, kurwanya ubuzererezi no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Uyu muganda wari wateguwe muri gahunda yiswe “Intambwe y’abato mu ngamba z’Imbangukiramihigo” witabiriwe n’abayobozi n’urubyiruko rusaga 500, ndetse ibikorwa byose byakozwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,176,000 Frw.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)