ABAREZI BAKANGURIWE GUTOZA ABANYESHURI KWIMAKAZA UBUMWE N’UBUDAHERANWA

Ku itariki ya 12 Werurwe, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice   n'abagize Inama y'Umutekano y’Intara bakoranye inama n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga, Abayobozi bose b'Ibigo by'amashuri, abayobozi b'ibigo bungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire, abakozi bashinzwe uburezi ku rwego rw'Akarere n'Imirenge n'abafatanyabikorwa b'Akarere mu burezi.

Iyi nama yari  igamije kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zigamije gufasha abanyeshuri kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside; kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri, gutoza abana indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda no gutoza abanyeshuri kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Ubwo yagaragazaga  ishusho rusange y’uburezi mu Karere, Umuyobozi w’Akarere yavuze  ko abarezi bagera ku 199 mu byiciro bitandukanye bitabiriye amahugurwa ku burere mboneragihugu yabereye i Nkumba.Yavuze ko aba barezi bahuguwe ku gutegura no kwigisha amateka, cyane cyane kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo bwo gutoza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere kandi yavuze ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, mu rwego rwo gutoza abanyeshuri indangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa na ndi Umunyarwanda, hamaze gutangwa ibiganiro 2 muri buri kigo cy’ishuri (hatangwa ikiganiro kimwe buri gihembwe). Abanyeshuri n’abarezi bakaba bishimira gukurikirana ibi biganiro kuko bibafasha gusobanukirwa n’amateka yaranze Igihugu cyacu.

Guverineri Kayitesi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bakora mu burezi kwita ku burere n’imibereho y’abanyeshuri no gushyiraho amatsinda (clubs) y’ubumwe n'ubudaheranwa mu bigo by'amashuri aho atari.

Abitabiriye inama baganiriye ku byakozwe mu guteza imbere uburezi bufite ireme, bagaragaza inzitizi zigihari n’uburyo bwo kuzishakira ibisubizo. Biyemeje  kandi gushyira imbaraga mu gukurikirana imibereho y’abanyeshuri, kwita ku burere bwabo, no gukomeza gukangurira abanyeshuri  gukunda Igihugu cyabo.