ABASENATERI BARASHIMA IMIKORERE YAMAVURIRO Y’IBANZE
Ku itariki ya 21 Mutarama, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza Bwana Gilbert Mugabo yakiriye Senateri Mureshyankwano Marie Rose na Senateri Mugisha Alexis. Aba basenateri baje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwari rugamije kureba uko ibikorwa byo guteza imbere amavuriro y’ibanze bihagaze, kugenzura uruhare rw’inzego za Leta, abaturage n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze;,uburyo serivisi z’ubuvuzi zitangwa mu mavuriro y’ibanze, imbogamizi aya mavuriro ahura na zo n’ingamba zo gukumira izo mbogamizi.
Abasenateri basuye Ivuriro ry’Ibanze rya Gashorera mu Murenge wa Nyabinoni n’ivuriro ry’ibanze rya Makera mu Murenge wa Cyeza baganira n’abakozi ndetse n’abaje kwivuza.
Ku munsi wa mbere, Abasenateri bitabiriye inteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Cyeza mu Kagari ka Makera. Ubutumwa Abasenateri bagejeje ku baturage bwagarutse ku nshingano n'imikorere y'Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi. Abasenateri bashimiye abaturage uruhare bagize mu matora y'Umukuru w'Igihugu, ay’Abadepite n'Abasenateri yabaye mu mwaka wa 2024.
Ibiganiro Abasenateri bagiranye n'abaturage kandi byagarutse ku mikorere y'amavuriro y'ibanze yegerejwe abaturage. Abaturage bashimiye Nyakubahwa Perezida wabegereje amavuriro y'ibanze ndetse bashima n'uruhare rw'abajyanama b'ubuzima mu kwita ku buzima bw'abaturage. Abasenateri babwiye abitabiriye inteko y'Abaturage ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga Mitiweli izatangira kwishyura ubuvuzi ku zindi ndwara zitandukanye zirimo kanseri ndetse no kwishyura insimburangingo n'inyunganirangingo.
Mbere yo gusoza uruzinduko rwabo, abasenateri bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere, abayobozi b’Ibitaro n’Ibigo nderabuzima, Abayobozi b’amavuriro y’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere mu rwego rw’Ubuzima. Ibi biganiro byibanze ku ireme ry’imitangire ya serivisi mu mavuriro y’ibanze, uruhare rw’inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa n’abaturage mu iterambere ry’amavuriro y’ibanze. Abasenateri bakaba barashimye imikorere y’amavuriro y’ibanze basuye.