ABASHORAMARI BO MU GIHUGU CY’UBUSHINWA BASUYE AKARERE KA MUHANGA.
Ku itariki ya 15 Kanama, Abagize Komite Nyobozi y'Akarere bakiriye Itsinda ry'abashoramari baturutse mu Gihugu cy'u Bushinwa mu Mujyi wa LOUDI. Ibiganiro bagiranye n'Ubuyobozi bw'Akarere byibanze ku mushinga bateganya gukora ugamije guteza imbere ubuhinzi bw'Umuceri no kuwongerera agaciro (value chain)
Nyuma y'ibi biganiro abashoramari basuye igishanga cya Rugeramigozi ya I n'iya II gihingwamo Umuceri, baganira n'abahinzi bakorera muri iki gishanga mu rwego rwo kumenya uko ubuhinzi bukorwa, umusaruro bakuramo ndetse n’imbogamizi bahura nazo mu buhinzi bw’umuceri.
Abashoramari kandi basuye icyanya cy'inganda cya Muhanga, basobanurirwa ibikorerwa muri iki cyanya ndetse n’ibisabwa kugira ngo umushoramari yemererwe gushyira uruganda muri iki cyanya cy’inganda.