Abaturage barakangurirwa gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije

Ku itariki ya 05 Kanama, mu Mirenge yose igize Akarere, habereye Inteko z’Abaturage. Ku rwego rw’Akarere, Inteko yabereye mu Kagari ka Butare Mu Murenge wa Kabacuzi, ikaba yahujwe n’ubukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw’Akarere, Urwego rw’ Igihugu rwUbugenzacyaha n’Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi, hagamijwe  gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije n'ibindi byaha.

Muri iyi nteko, Abaturage bifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, inzego z’umutekano, abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha n’ab’Ikigo cy'lgihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Ubutumwa Abayobozi bagejeje ku baturage bitabiriye inteko bwibanze ku kubasobarurira Itegeko N° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ibyaha n’ibihano bihabwa abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, ingaruka ziterwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko n’uburyo hatangwa impushya ku bifuza gucukura amabuye y’Agaciro na kariyeri.

Ni ubukangurambaga bwamaze iminsi ibiri bukaba kandi bwarakorewe mu Murenge wa Nyarusange mu kagari ka Ngaru. Uretse gusobanurirwa ibikubiye muri iri tegeko  abaturage ahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo ndetse bahabwa n'izindi serivisi zitangwa zitangwa na RIB zirimo ubujyanama no gutanga ibirego.