ABATURAGE BARAKANGURIRWA KWIRINDA IBIZA MURI IKI GIHE CY’IMVURA
Ku itariki ya 06 Gicurasi, hirya no hino mu Midugudu yose hateranye Inteko z’abaturage, aho Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana BIZIMANA Eric ari kumwe n'abandi bayobozi batandukanye n'inzego z'umutekano bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Rongi.
Ubutumwa abayobozi bagejeje ku baturage bwibanze ku kubakangurira gukumira no kwirinda ibiza bakurikiza amabwiriza ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi arimo; kugama mu nzu mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda kureka amazi cyagwa gukora indi mirimo hanze; cyane cyane ifite aho ihurira n’amazi mu gihe imvura igwa nko kumesa, kuroba, koga mu biyaga cyangwa se pisine, kwitwararika igihe twambuka imigezi igihe yuzuye n’igihe twambuka amateme n’ibiraro yangijwe n’imvura, kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose no muri za ruhurura kubera ko itwarwa n’amazi igafunga imiyoboro yayo; gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi no guteraho ibyatsi nk’urubingo; Gushyira imirindankuba ku nsengero n’amashuri aho itari, ku masoko rusange n’ahandi.
Abaturage kandi basabwe gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza wa 2025-2026, kwimakaza ibiganiro hagati y'abagize umuryango, kwitabira umurimo no gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.