ABATURAGE BATUYE MU MUJYI WA MUHANGA, BARAMUKIYE MURI SIPORO RUSANGE
Kuri iki cyumweru, tariki ya 12 Kanama 2022, abaturage batuye mu Mujyi wa Muhanga bazindukiye muri Siporo rusange, yaranzwe no kwiruka baturuka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Muhanga, berekeza kuri Sitade ya Muhanga ahakomereje imyitozo ngororamubiri.
Abitabiriye Siporo rusange bari mu myitozo ngororamubiri
Muri iyi siporo rusange, abaturage banifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Bwana MUGABO Gilbert, watanze ubutumwa butandukanye nyuma ya siporo, aho yibanze kukwibutsa abitabiriye akamaro ka siporo, ndetse akanabashishikariza kurushaho kwitabira gahunda za Leta zitandukanye zigamije kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage harimo no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, umwaka wa 2022-2023.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Bwana MUGABO Gilbert, ageza ubutumwa ku bitabiriye Siporo rusange
Nyuma ya siporo kandi, ku bufatanye n’Ibitaro bya Kabgayi, abitabiriye bapimwe indwara zitandura hamwe n’amaso ku bushake.
Mu Karere ka Muhanga, Siporo rusange ikorwa inshuro ebyiri mu kwezi, aho ku cyumweru cya kabiri cya buri kwezi ikorwa ku rwego rw’Akarere, naho buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi igakorwa ku rwego rw’Imirenge yose.
ANDI MAFOTO YARANZE SIPORO RUSANGE