ABATURAGE BISHIMIYE UMUSARURO W'IBYAVUYE MU RUZINDUKO URWEGO RW'UMUVUNYI RWAGIRIYE MU KARERE KA MUHANGA
Umuvunyi Mukuru Madame NIRERE Madeleine ari hamwe n'itsinda ry'Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi yasuye abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu rwego rwo kuganira kuri gahunda zitandukanye zo gukumira no kurwanya akarengane.
Mu Karere ka Muhanga,uru ruzinduko rw'Urwego rw'Umuvunyi rwatangiye kuwa 06 Werurwe 2023 rurangira kuwa10 Werurwe 2023, aho iki gikorwa ku rwego rw'Akarere cyatangirijwe mu Murenge wa Nyamabuye,Akagari ka Gifumba, Umudugudu wa Rugarama.
Abaturage bo mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga bamugejejeho ibibazo bitandukanye bari bafite, ndetse bishakirwa ibisubizo ku bufatanye n'Inzego z'ibanze, ibindi bihabwa umurongo wo kubikemura.
Abaturage bishimiye umusaruro w'ibyavuye muri iyi gahunda y'Urwego rw'Umuvunyi, aho bavuga ko rwabegereye rukabasanga mu Mirenge yabo ndetse benshi muri bo bari bafite ibibazo bikaba byarakemutse, ikindi kandi bavuga ko iyo ibibazo bikemuriwe aho batuye birushaho kuba byiza kuko usibye kuba bitarabasabye kujya gusiragira no gukoresha amatike yabo bajya ku Biro by'Urwego rw'Umuvunyi, ngo byabafashije no gukoresha igihe cyabo neza.
Aba baturage bashima iyi gahunda y'Urwego rw'Umuvunyi ndetse by'umwihariko bagashimira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Nyakubahwa Paul KAGAME ku bw'imiyoborere myiza igamije kwegerezwa abaturage ndetse no gushyira umuturage ku isonga.
Urwego rw'Umuvunyi rwashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ubufatanye bwagaragaje muri iki gikorwa cyo gukumira no kurwanya akarengane. Bimwe mu bibazo byakiriwe n’ uru Rwego rw’Umuvunyi byarakemutse, ibindi bitakemutse byashyikirijwe Ubuyobozi bw'Akarere busabwa gukomeza kubikurikirana bigakemurwa vuba.
Yanditswe na
NDATEBA VALENS
PRMCO