ABATURIYE IKIRARO CYO MU KIRERE CYA GAHIRA BARASHIMIRA UBUYOBOZI BWABAKUYE MU BWIGUNGE.
Kuri uyu wa 27/1/2023, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Madame KAYITARE Jacqueline ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Bwana NIZEYIMANA Jean Marie Vianny hamwe n'Inzego z'Umutekano batashye ku mugaragaro ikiraro cyo mu Kirere cya Gahira gihuza utu Turere twombi.
Madame KAYITARE Jacqueline mu butumwa bwe yakanguriye abaturage ku bungabunga ibikorwa remezo nk'ibi kuko ari iby’agaciro ndetse anashimira Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME udahwema gutekereza ku iterambere ry' abaturage.
Abaturage bo muri utu Turere twombi bavugako bari bamaze hafi imyaka itatu bari mu bwigunge kuko abatuye hafi y'iki kiraro Gahira byabagoraga kujya kwivuza ku Bitaro bya Ruli byo mu Karere ka Gakenke, bavuga kandi ko imigenderanire n' imihahiranire byasaga n'aho byajemo agatotsi cyane cyane ko bamwe banavuga ko bimwe mu bikorwa byabafashaga kwiteza imbere byari byaribagiranye ugereranyije na mbere y'umwaka wa2020 iki kiraro kitaratwarwa n'ibiza by’amazi.
Nk’uko abaturage babyivugira ngo iki kiraro cyo mu kirere cya Gahira kikaba kije kubakura mu bwigunge aho bavugako ari igisubizo kuri bo kuko ngo kizabafasha kongera gusabana, kugenderanira ndetse no guhahiranira hagati yabo ndetse bikabafasha no kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.
Iki kiraro cyari cyo mu kirere cya Gahira cyatashywe gifite Metero 105m z'uburerbure.
Yanditse na:
NDATEBA Valens
PRO