ABAYOBOZI B’UTUGARI BAHAWE MOTO MU RWEGO RWO KUBOROHEREZA GUTANGA SERIVISI
Kuwa 25 Nzeri 2023, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye ndetse n’inzego z’umutekano bashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari moto zizabafasha kunoza neza inshingano zabo no kwihutisha imitangire ya serivisi ku baturage.
Umuyobozi w’Akarere yabwiye Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahawe Moto ko zije kubafasha guha umuturage serivisi nziza. Yababwiye kandi ko moto bazihawe ku nyungu zabo mu kazi ariko ko ari n’inyungu ku muturage.
Yagize ati:”Iyi Moto ni iyo gutuma umuturage abona serivisi inoze, igihe cyose adukeneye atubone, tumurinde gusiragira. Ndizera ko ubwo zibonetse umusaruro ugiye kwiyongera”
Abanyamabanga Nshingwabikorwa bahawe moto basabwe kubahiriza amategeko agenga umuhanda, kwirinda gutwara nta byangombwa no kwirinda ibisindisha bityo bagakumira impanuka zaterwa n'ibi binyabiziga.
Abahawe moto bagarutse ku mbogamizi bahuraga na zo zirimo urugendo ndetse no kubura uburyo bwo kugera mu gace runaka mu gihe hagaragaye ikibazo gitunguranye rimwe na rimwe ari no mu masaha y’ijoro. Bati “ibi bigiye kudufasha kuzuza neza inshingano zacu kuko ubu nta rundi rwitwazo, imbogamizi ikomeye twahuraga na yo ni iy’urugendo none ikibazo kirakemutse.