ABAYOBOZI MU BYICIRO BITANDUKANYE BITABIRIYE INAMA MPUZABIKORWA Y’AKARERE KA MUHANGA.

Kuri uyu wa 04 Mata 2023, mu cyumba cy'inama cya Gahogo Adventist Academy hateraniye inama ya Komite Mpuzabikorwa y'Akarere ka Muhanga yahuje Abayobozi kuva ku rwego rw'Umudugudu kugeza ku Karere hamwe n'Inzego z'Umutekano.

Muri iyi nama barebeye hamwe ingingo zitandukanye zirimo umutekano,imikorere n'imikoranire mu kwesa imihigo,kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,uruhare rw'abaturage mu kwivana mu bukene no kwiteza imbere,ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, mitangire ya serivisi ndetse n'izindi.

Iyi nama mpuzabikorwa ikaba yari igamije kandi no gusesengura uburyo gahunda z’iterambere mu Karere ka Muhanga zishyirwa mu bikorwa, kugaragaza inzitizi zibangamiye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta mu Karere ka Muhanga no kujya inama  ku buryo zakemuka, kugaragaza inzitizi inzego z’ibanze zihura nazo mu gushyira mu bikorwa inshingano zazo no gutanga ibitekerezo ku ngamba zatuma bikemuka,kwigira hamwe uburyo imikorere y’inzego z’ibanze yarushaho kuba myiza hagamijwe gutanga serivisi zinoze,kugira inama Akarere mu bikorwa by’imihigo haba gutegura imihigo no gufata ingamba zatuma imihigo ishobora kugerwaho ndetse no kugira inama ubuyobozi bw’Akarere mu bindi yabona ko ari ngombwa mu gufasha Akarere kurangiza neza inshingano zako.

Muri iyi nama; Abakuru b'Imidugudu bose bashyikirijwe Telefone zigezweho (Smartphone) zo kubafasha mu kazi ka buri munsi ndetse abahize abandi mu kwesa umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022-2023 bahembwa amagare.

Inama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere iterana rimwe mu mezi atandatu (6) n’ikindi gihe bibaye ngombwa. Iyi nama itumizwa kandi ikanayoborwa n’Umuyobozi w’Akarere naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere akayibera umwanditsi.

 

Yanditswe na NDATEBA VALENS

PRMCO