ABAYOBOZI MU NZEGO ZITANDUKANYE BO MU GIHUGU CYA TCHAD BAJE MU RUGENDOSHURI MU KARERE KA MUHANGA

Ku itariki ya 14 Ukuboza 23, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwakiriye itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu gihugu cya Tchad (Cadi). Umunyamabanga Mukuru wungirije muri Minisiteri y'Ubuzima Dr. Mahamat Hamit Ahmat waje ayoboye izi ntumwa yavuze ko baje mu rugendoshuri mu Rwanda mu rwego rwo kureba uko urwego rw’ubuzima rukora.

Mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere, ibiganiro byabo byibanze ku mikorere y’Ishami ry’ubuzima mu Karere, gahunda ya PBF, imikorere ya gahunda y’ubwisungane mu kwivuza n'uruhare ifite mu mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, imikorere y’indege zitagira abapilote zifashishwa mu gutwara amaraso n’imiti ziyageza mu bigo by’ubuvuzi bitandukanye n’ibindi. Nyuma y’inama, basuye ibikorwa bitandukanye birimo ikigo cya Zipline, kijyana amaraso n’imiti mu Bigo nderabuzima n'Ibitaro hifashishijwe indege zitagira abapilote.

Muri iki kigo aba bashyitsi basobanuriwe ku buryo burambuye, uko izi ndege zikoreshwa kuva mu bubiko bw’imiti n’amaraso atwarwa n’izi ndege, uko apakirwa ndetse n’uburyo indege zihabwa icyerekezo zikagera mu Bitaro cyangwa Ikigo nderabuzima zoherejwemo zikaguruka zisohoje ubutumwa kandi nta mbogamizi izi ndege zihuye na zo. Uretse ibi bisobanuro abashyitsi beretswe uko izi ndege zihagurutswa mu gihe zijyanye amaraso n’imiti.

Nyuma ya Zipline basuye Ibitaro bya Kabgayi ndetse basura n’Ikigo Nderabuzima cya Kivumu mu Murenge wa Cyeza. Muri ibi bigo byombi, aba bayobozi bo muri Tchad baganiriye n’ubuyobozi n’abakozi, basobanurirwa imikorere y’Ibitaro n’imikoranire yabyo n’Ibigo nderabuzima. Basobanuriwe kandi imikoreshereze y’ubwishingizi mu kwivuza, uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu gufasha abaturage n’ibigo by’ubuvuzi ndetse bagaruka no ku mitangire y’agahimbazamusyi (PBF) kagenerwa abakozi b’ibigo by’ubuvuzi n’abajyanama b’ubuzima mu rwego rwo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Mu gusoza urugendoshuri, aba bayobozi bashimye ikoranabuhanga u Rwanda rugezeho mu rwego rw’ubuzima, ndetse n’imikoranire y’inzego zitandukanye.