Abikorera barashimirwa uruhare bagira mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Muhanga
Kuri itariki ya 05 Mutarama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Bwana Vedaste NSHIMIYIMANA ari kumwe Hon.Depite Kalinijabo Barthelemy, Perezida w'agateganyo w'Inama Njyanama Bwana Nshimiyimana Gilbert, Ubuyobozi bw'Akarere, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere , Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw'Intara bifatanyije n'abikorera bo mu Karere ka Muhanga mu gikorwa cyo kwishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2024 no kwifurizanya umwaka mushya wa 2025.
Ni igikorwa cyabimburiwe n'imurikabikorwa rya bimwe mu bikorwa by'abikorera birimo ibikorwa by'uruganda rukora Sima, uruganda rukora ibikoresho by'isuku, inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ibigo by'imari, ibigo by'ubuvuzi n'ibindi bikorwa bitandukanye.
Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere Bwana Kimonyo Juvenal yagaragaje bimwe mu bikorwa bishimira byagezweho ku bufatanye bw’Akarere na PSF. Yavuze ko ku bufatanye bw’Akarere ka Muhanga n’abikorera hubatswe isoko rya kijyambere rifite agaciro ka 1,939,000,000 frw, rikaba rigizwe n’ibice bitatu, iri soko rikaba rikorerwamo n’abacuruzi bagera kuri 526. Yagaragaje kandi ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga harimo kubakwa amazu y’ubucuruzi agezweho ndetse hakaba harimo n’andi arimo kuvugururwa kugira ngo ajyane n’igihe.Uretse ibi bikorwa, Perezida w’Urugaga rw’abikorera yavuze ko hari ibindi bikorwa bakora ku bufatanye n’Akarere nko kubakira imiryango itishoboye, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Bwana Nshimiyimana Vedaste yashimiye uruhare rw’abikorera mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Muhanga.
Bwana Nshimiyimana yavuze ko ibyagezweho ari umusaruro w’imikoranire myiza irangwa hagati y’abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.
Bwana Vedaste kandi yashimiye abikorera bo mu Karere uburyo bitabira gufasha abaturage batishoboye, gutanga akazi, gusigasira umutekano, kubahiriza gahunda ya ndi Umunyarwanda ndetse n’uburyo bitabira gutanga inyemezabwishyu z’ikoranabuhanga (EBM). Yasoje ubutumwa bwe, avuga ko Leta izakomeza gukorana neza n’abikorera kugira ngo barusheho kwiyubakira Igihugu.