ADEPR-NYABISINDU: HIBUTSWE ABATUTSI BAHICIWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Ejo Kuwa 12 Gicurasi 2022, ku cyicaro cya ADEPR, Ururembo rwa NYABISINDU, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku Mva iruhukiyemo imibiri isaga 120 y'abazize Jenoside biciwe kuri ADEPR-NYABISINDU.
Iki gikorwa cyari kitabiriwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Octave wari umushyitsi mukuru, Umuyobozi w'Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka Ngororero, Perezida w’Inama Nkuru ya ADEPR ku rwego rw’Igihugu hamwe n’Umushumba Mukuru wungirije wa ADEPR ku rwego rw'Igihugu, ba Perezida ba IBUKA mu Turere twa Muhanga na Ngororero ndetse n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Mu ijambo ry'ikaze Umuyobozi w’Akarere yagejeje ku bitabiriye, yibanze ku kwihanganisha abarokotse Jenoside, asobanura uko abiciwe kuri ADEPR-NYABISINDU bari biganjemo ab’I Muhanga n’abo mu Ngororero mu cyahoze ari Komini Kibilira bari barahahungiye.
Mu kiganiro "KWIBUKA-TWAHISEMO KUBA UMWE" cyatanzwe na Perezida w'Inama Nkuru ya ADEPR mu Rwanda Bwana SINDAYIHEBA Phanuel, yasobanuye icyo Jenoside ari cyo, umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'inshingano za buri wese mu gusigasira Ubumwe bw'Abanyarwanda.
Mu bundi butumwa butandukanye bwatanzwe n’abandi bayobozi bari bitabiriye iki gikorwa harimo n’abo mu Itorero rya ADEPR ndetse n’abahagarariye IBUKA, bibanze ku kwihanganisha ababuriye ababo kuri ADEPR NYABISINDU muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanagaya Abashumba babaye ibigwari ntibabashe kurinda ababahungiyeho ahubwo bakagira uruhare mu kubica ndetse bakanashima abayihagaritse hamwe na Leta y'Ubumwe ikomeje kongerera icyizere cyo kubaho abarokotse Jenoside.
Asoza iki gikorwa, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Bwana NSHIMIYIMANA Octave, yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, zitangiye u Rwanda, zikarubohora, zikarukura mu maboko y’abicanyi, zigahagarika Jenoside, zikunamura icumu mu Rwanda. Yashimye kandi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyize imbere Ubunyarwanda, ikagarurira icyizere Abanyarwanda bari barihebye, igacyura impunzi, ikongera kubanisha mu mahoro Abana b’u Rwanda.
Yasoje ijambo rye yibutsa urubyiruko ko Jenoside yahagaritswe n’urubyiruko rwemeye kumenera Igihugu amaraso, bityo narwo rukaba rudakwiye gutatira iki gihango, rugahaguruka rugahangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)