AKANYAMUNEZA KU BATURAGE BARI BAFITE IKIBAZO CY’NYANDIKO Z’IRANGAMIMERERE ZAZIMIYE.

kuri uyu wa 19/01/2023, ku bufatanye n’Urwego rw’Ubushinzacyaha (RIB) Ishami rya Muhanga, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yakurikiranye igikorwa cyo gutanga serivisi ku baturage bose bo mu Murenge wa Mushishiro bari bariyandikishije ku rutonde rw’abafite ikibazo cy’inyandiko z’irangamimerere zazimiye kubera impamvu zitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere, Madamu KAYITARE Jacqueline, yashimiye abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro bari baje kwiyandikisha ku Biro by’Akagari ka Munazi ndetse abashishikariza kubwira n’abandi baturage bose bafite ikibazo nk’icyabo haba mubo baturage muri uyu Murenge, ndetse haba n’abandi bazi ariko bakaba batuye hanze y’Akarere ka Muhanga kugira ngo nti hazagire umuturage ucikanwa n’iki gikorwa.

NIYONSENGA Charles, ni umusaza ufite imyaka 63 y’amavuko  yashakanye n’UWIMANA Viriginiya  ufite imyaka 57 y’amavuko basezeraniye ahahoze hitwa Komini Buringa mu mwaka wa 1984, ubu  ni mu Murenge wa Mushishiro ari naho atuye , mu Kagari ka Munazi  Umudugudu wa Kiyoro,.

Uyu musaza yagize ati:’’Uzi kubaho ufite umutungo ariko utakwanditseho mbese nta burenganzira uwufiteho cyangwa ufite uwo mwashakanye byemewe mu mategeko ariko ntaho bigaragara?’’ ati;’’ Ni agahinda pe!’’ Uyu musaza ni umwe mu bari bafite ikibazo cy’inyandiko z’irangamimerere ariko ubu kikaba cyarakemutse nyuma y’aho yiyandikishirije, aho ashimira Leta kuko ngo mbere yahoraga ahangayitse yibaza uko azabaho hari serivisi zimwe na zimwe atari yemerewe nk’ abandi kandi ari Umunyarwanda nyamara ngo nta ruhare yabigizemo.

Uyu musaza akomeza ashimira Leta y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuko ubu serivisi zose azihabwa atikandagira ndetse nta mbogamizi ahuye nazo.

Avuga ko kandi abona hari icyizere no ku bandi baturage bari baracikanywe kwiyandikisha kuberako igikorwa cyo kwiyandikisha cyasubukuwe.

Abaturage bari bitabiriye iki gikorwa  ku Kagari ka Munazi ,akanyamuneza kari kose ndetse intero ari imwe, aho bari bafite icyizere cyo kubona uburenganzira busesuye cyane cyane ku mitungo yabo, dore ko  bose bivugiraga ko ngo umuntu ufite ikibazo cy’inyandiko z’irangamimerere hari uburenganzira aba adafite kuri serivisi zimwe na zimwe zintangirwa mu nzego za Leta  ndetse ngo n’iyo afite umutungo akenshi usanga utamwanditseho bityo bikaba imbogamizi ikomeye kuri we, ariko ngo iki kibazo kikaba  kigiye kuba amateka kuri bo.

 Iki igikorwa kizakomeza kubera no mu Mirenge ya Muhanga, Nyarusange, Rugendabari, Kabacuzi na Kibangu ndetse  izi serivisi ziri gutangwa no ku bandi bari baracikanywe ntibiyandikishe.

Yanditswe na:

NDATEBA Valens

PRO