AKARE KA MUHANGA KAHAWE IGIKOMBE NYUMA YO GUHIGA UTUNDI TURERE TWO MU NTARA Y'AMAJYEPFO MU GIKORWA CY'UBUKANGURAMBAGA KU ISUKU N'UMUTEKANO
Kuri uyu wa 7 Nyakakanga2023; Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza bwana MUGABO Gilbert bitabiriye igikorwa cyo gusoza ubukangurambaga ku isuku n'umutekano mu Ntara y'Amajyepfo, cyabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda.
Muri iki gikorwa cy'ubukangurambaga ku isuku n'umutekano, Akarere ka Muhanga kahawe igikombe cy'uko kahize utundi Turere mu Ntara y'Amajyepfo, Umurenge wa Rugendabali wahembwe Moto kuko ari wo Murenge wahize indi Mirenge yo mu Karere ka Muhanga naho Akagari ka Gasave nako gaherereye muri uyu Murenge wa Rugendabali niko kahize utundi Tugari gahembwa Miliyoni imwe y'Amafaranga y'U Rwanda (1,000,000 Rwf).
Ubu bukangurambaga ngarukamwaka, bwateguwe na Polisi y'u Rwanda (RNP) ndetse n'abafatanyabikorwa bayo hagamijwe kwimakaza umuco w'isuku n'umutekano no kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana.
Iki gikorwa cyayobowe na Minisitiri w'Ibidukikije Madamu MUJAWAMARIYA Jeanne d'Arc; ndetse cyanitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice, inzego z'umutekano n'abandi bayobozi mu nzego zinyuranye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga KAYITARE Jacqueline avuga ko kuba Akarere ka Muhanga karahize utundi Turere kabikesha ubufatanye n’abaturage ndetse no kuba igikorwa cy'ubukangurambaga baracyiyumvisemo bakakigira icyabo bityo hagakorwa ibikorwa byinshi bitandukanye.
Akomeza avuga ko, muri iki gikorwa cy'ubukangurambaga mu Mirenge yose igize Akarere habaye umwihariko wo kubakira buri rugo umurima w’igikoni ndetse hategurwa ubutumwa bubwira buri muturage ko imboga bahinzemo zibafatiye rurini mu kurwanya imirire mibi ku bana n’abakuru kuko zifite intungamubiri zikomeye zifasha kugira ubuzima bwiza.
Umuyobozi w’Akarere avuga kandi ko mu bikorwa byagiye bikorwa byari bigamije guhindura imibereho myiza y’abaturage, kandi byeretse ubuyobozi ko ubukangurambaga bwakemura byinshi mu bibazo bakunze gusangana abaturage uhereye ku isuku nkeya, ubwiherero, igwingira ry’abana n’ibindi.
Minisitiri w'Ibidukikije Madamu MUJAWAMARIYA Jeanne d'Arc mu ijambo rye yashimiye Polisi y'u Rwanda, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire y'abana n'abaturage batumye ubukangurambaga bushyirwa mu bikorwa, ndetse akangurira abaturage gukomeza ibikorwa bijyanye no kubungabunga isuku, umutekano ndetse no kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana.
Mu gusoza iki gikorwa cy'ubu bukangurambaga ngarukamwaka ku kwimakaza isuku n'isukura, Polisi y'u Rwanda n'Abafatanyabikorwa bashyikirije Uturere, Imirenge n'Utugari twitwaye neza mu Gihugu hose, ibihembo bifite agaciro gasaga Miliyoni magana abiri z'amafaranga y'U Rwanda (200,000,000Rwf).