Akarere ka Muhanga kahawe ibikombe by’indashyikirwa mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage

Ku itariki ya 31 Nyakanga 2025, mu Karere ka Huye habereye inama yo ku rwego rw’Intara yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice, yitabirwa n’abayobozi b’Inama Njyanama z’Uturere, Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyepfo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere, Abayobozi b’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere JADF mu Turere tugize Intara y’Amajyepfo, inzego z’umutekano n’abandi.

Iyi nama yari igamije kurebera  hamwe uko umwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 wagenze no gutegura umwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026.

Muri iyi nama, Ubuyobozi b’Intara y’Amajyepfo bwahaye ibikombe  Akarere ka Muhanga kuko kaje ku isonga mu mwaka wa 2024-2025 muri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage zirimo; kugabanya ubukene mu baturage no guteza imbere ubukungu bwabo, gufasha abaturage kwivana mu bukene ku buryo burambye (Graduation Strategy), kurangiza imanza biciye mu ikoranabuhanga, kwitabira gahunda ya Byikorere no kwesa umuhigo w’Irembo.

Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwarashimye byimazeyo uruhare rw'Imbangukiramihigo n’abafatanyabikorwa mu kwesa iyi mihigo ndetse bagaragaza ko bazakomeza guhoza Umuturage ku isonga binyuze mu gushyira hamwe.