AMARUSHANWA‘’UMURENGE KAGAME CUP 2022/2023’’YATANGIRIJWE MU MURENGE WA RONGI KU KIBUGA CYA HOREZO

Kuri uyu wa 14/01/2023, mu Mirenge yose y’Akarere ka Muhanga hatangijwe amarushanwa y’’UMURENGE KAGAME CUP2022/2023’’, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline akaba yayatangirije ku rwego rw’Akarere ku kibuga cy’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo mu Murenge wa Rongi,aho habereye imikino yahuje Umurenge wa Rongi n’ uwa Nyamabuye.

Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ubwo yatangizaga amarushanwa UMURENGE KAGAME CUP ku mugaragaro

Amarushanwa y’’UMURENGE KAGAME CUP 2022/2023’’ akaba agamije guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza harimo gutanga serivisi nk’uwikorera, gukangurira Abanyarwanda kugira umuco wo kurushanwa hagamije guteza imbere impano  zinyuranye, kurushaho gukundisha abaturage aho batuye no guharanira kuhateza imbere, gushishikariza abaturage batuye mu Karere kurushaho kunoza imiyoborere myiza binyuze muri Siporo hagamijwe kugira ubuzima bwiza n’imibereho myiza. ndetse no gutanga ubutumwa kuri gahunda za Leta ku byiciro byitabiriye, hibandwa ku kurwanya umwanda, imirire mibi, ibiyobyabwenge, ihohotera mu ngo muri rusange n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe.

Amarushanwa y’uyu mwaka wa 2022/2023 azatangirwamo ubutumwa butandukanye burimo: kwimakaza imiyoborere twifuza duharanira ko umuturage aza ku isonga, ubukangurambaga mu rubyiruko hagamijwe kuzamura imyumvire yarwo, gushishikariza urubyiruko guhanga umurimo, guteza imbere impano zabo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, kurwanya imirire mibi no kugwingira kw’abana, gukumira no kurwanya amakimbirane mu muryango, gukangurira abaturage kugira isuku aho ariho hose,  gushishikariza abaturage gukora siporo n’akamaro kayo ku buzima bwa bo,  n’ibindi.

 

Uyu mwaka wa 2022/2023 amarushanwa y’UMURENGE KAGAME CUP azakinirwa mu byiciro bibiri aribyo Umurenge KAGAME Cup n’Amashuri KAGAME Cup.

 

Yanditse na:

NDATEBA Valens

PRO