AMARUSHANWA‘’UMURENGE KAGAME CUP 2024/2025’’YATANGIRIJWE MU MURENGE WA MUSHISHIRO

Ku itariki ya 10 Mutarama, mu Mirenge yose y’Akarere ka Muhanga hatangijwe amarushanwa y’’UMURENGE KAGAME CUP 2024/2025’’, Umuyobozi w’Akarere  wungirije Ushinzwe Imibereho myiza Bwana Gilbert Mugabo yatangirije aya marushanwa  ku rwego rw’Akarere  mu Murenge wa Mushishiro ahabereye umukinow’umupira w’amaguru mu bahungu wahuje Umurenge wa Rugendabali n’uwa Mushishiro.

Ubwo yatangizaga aya marushanwa, Visi Meya Gilbert Mugabo yavuze ko aya marushanwa agamije kwimakaza imiyoborere myiza n'umuco wo guhiga no kurushanwa, guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza harimo gutanga serivisi nk’uwikorera, gushishikariza abaturage batuye mu Karere kurushaho kunoza imiyoborere myiza binyuze muri Siporo hagamijwe kugira ubuzima bwiza n’imibereho myiza,  gutanga ubutumwa kuri gahunda za Leta ku byiciro byitabiriye, hibandwa ku gukangurira abaturage umuco w’isuku n’isukura, kurwaya imirire mibi, kwirinda ibiyobyabwenge,kurwanya  ihohotera mu ngo muri rusange n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateganyijwe.

Yavuze kandi ko muri aya marushanwa y’uyu mwaka wa 2024/2025  hazakomeza gutangwa  ubutumwa butandukanye burimo: kwimakaza imiyoborere twifuza duharanira ko umuturage aza ku isonga, gushishikariza urubyiruko guhanga umurimo, guteza imbere impano zabo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda,ubukangurambaga mu rubyiruko hagamijwe kuzamura imyumvire yarwo,  kurwanya imirire mibi no kugwingira kw’abana, gukumira no kurwanya amakimbirane mu muryango, gukangurira abaturage kugira isuku aho ariho hose,  gushishikariza abaturage gukora siporo n’akamaro kayo ku buzima bwabo, n’ibindi.