BIZIHIJE UMUGANURA BATAHA INYUBAKO NSHYA Y’IBIRO BY’UMURENGE WA NYAMABUYE
Kuwa Gatanu tariki ya 02 Kanama 2024 habaye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura. Ku rwego rw’Akarere, ibirori byabereye mu Murenge wa Nyamabuye byitabirwa na Perezida w’Agateganyo w’Inama Njyanama y’Akarere, Komite Nyobozi y’Akarere, Abagize Inama Njyanama y’Akarere,inzego z'umutekano n'abandi bayobozi banyuranye. Ibirori byabimburiwe no gutaha ku mugaragaro inyubako nshya y’Ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye no guha abana amata. "Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti:"Umuganura isooko y'Ubumwe n'ishingiro ryo kwigira "Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri"
Mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yagarutse ku bikorwa byakozwe mu mihigo y’umwaka wa 2023-2024 ndetse agaruka ku bikorwa biteganywa mu mwaka wa 2024-2025.
Umuyobozi w’Akarere yabanje gushimira abaturage b’Akarere ka Muhanga bahisemo neza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite yabaye ku itariki ya 15 Nyakanga 2024. Meya Kayitare yavuze ko kuri iriya tariki abaturage b’Akarere ka Muhanga bashimangiye icyo umutima wabo wifuza bahitamo ubumwe, imiyoborere myiza itagira uwo isiga inyuma, iterambere rirambye bahitamo gutora Nyakubahwa Paul KAGAME.
Mu bikorwa Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko byakozwe mu mwaka wa 2023-2024 harimo, umuhanda wa Kaburimbo ufite ibirometero bisaga 6 wubatswe mu Mujyi wa Muhanga, Inyubako nshya y’ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye yatwaye amafaranga asaga miliyoni 600, Ibitaro by’ababyeyi bya Kabgayi, ibyumba by’amashuri 82 bishya ndetse n’ibyumba bisaga 70 byavuguruwe, imiryango isaga ibihumbi 14 yagezweho n’amashanyarazi, imiryango isaga 2500 yagejejweho amazi meza, imiryango 131 itaragiraga aho kuba yubakiwe amazu yo guturamo, hubatswe ibiraro byo mu kirere 4 bihuza utugari 10 byatumye abaturage basaga ibihumbi 43 bava mu bwigunge ndetse hubatswe n’ibiraro byo ku butaka bitatu. Umuyobozi w’Akarere kandi yagaragaraje ko igipimo cy’igwingira mu bana cyavuye kuri 39% kigera kuri 12% ndetse agaragaza ko hazakorwa ibishoboka igwingira rigakomeza kugabanuka.
Bimwe mu bikorwa bizakorwa mu mwaka wa 2024-2025, Meya yavuze ko bazibanda mu kongera ibikorwaremezo. Yagaragaje ko bazubaka amasoko ndetse bakavugururwa amasoko asanzwe harimo isoko rya Nyabisindu n’isoko ryo mu Cyakabiri. Meya yavuze Ibitaro bya Kabgayi bizubakwa muri uyu mwaka, hazavugururwa imihanda ihuza Karongi na Muhanga n’umuhanda uhuza Kigali na Muhanga. Hazavugurwa inyubako za Leta zitangirwamo serivisi ndetse hongerwe n’ibikorwa remezo bifasha abaturage kubona amazi, ndetse Akarere kazakomeza kubakira imiryango itishoboye. Meya yavuze kandi ko ku bufatanye n’abikorera Umujyi wa Muhanga uzakomeza kuvugururwa.
Mu ijambo Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert yagejeje ku baturage yagarutse ku mateka y’umuganura mu Rwanda. Yavuze ko umuganura ari umunsi ufite agaciro mu banyarwanda kuko ari umunsi Abanyarwanda bahura bagasabana bakaganura, uwejeje akaganuza uwarumbije. Yagaragaje kandi ko ari umwanya wo kwishimira umusaruro uba warabonetse no gufata ingamba zigamije kuzamura umusaruro wo mu gihe kizaza.
Perezida w’Agateganyo w’Inama Njyanama yavuze kandi ko kwizihiza umuganura bishimangira urugendo rwo kwigira Abanyarwanda barimo hifashishwa umuco kugira ngo hashakwe ibisubizo bihamye bishingiye ku muco w’u Rwanda. Yagaragaje kandi ko kwizihiza umuganura bigaragaza inzira Abanyarwanda bahisemo yo kubaka ubumwe bwabo, kubusigasira ndetse no kubutoza abakiri bato.
Perezida w’agateganyo w’Inama Njyanama yasoje ijambo rye akangurira abaturage bose gushyigikira gahunda yashyizweho yo kugaburira abana ku ishuri nkuko insanganyamatsiko y’umuganura ibivuga: "Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri"