BWANA NSHIMIYIMANA GILBERT YATOREWE KUBA PEREZIDA W’INAMA NJYANAMA Y’AKARERE
Ku itariki ya 28 Werurwe, mu Karere ka Muhanga habereye amatora yo kuzuza Inama Njyanama y'Akarere. Ni amatora yatangijwe na Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'amatora Madamu Umwali Carine. Amatora ya Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yabanjirijwe no gutora umujyanama rusange mu nama Njyanama y’Akarere hakaba hariyamamaje Abakandida batanu. Buri mukandida yahawe umwanya wo kwiyamamaza imbere y'inteko itora yari igizwe n'abagize inama Njyanama z'imirenge, abagize Komite Nyobozi y'ibyiciro byihariye ku rwego rw'Akarere n’abahagarariye urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Akarere.
Gakwavu Abraham ni we watorewe kuba Umujyanama rusange mu nama Njyanama y'Akarere ndetse Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakira indahiro ye. Nyuma y’aya matora habaye amatora yo kuzuza Biro y’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana Nshimiyimana Gilbert wari Visi Perezida ni we watorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga na ho Bwana Rudasingwa Jean Bosco atorerwa kuba Visi Perezida.
Mu butumwa bwe, Komiseri muri Komisiyo y’Amatora Madamu Umwali Carine yashimiye abatowe ndetse ashima Akarere ka Muhanga kateguye neza amatora. Yasabye abatowe kuzashyira mu bikorwa ibyo biyemeje imbere y’inteko itora baharanira gushyira umuturage ku isonga.
Perezida w’Inama Njyanama Bwana Nshimiyimana Gilbert yashimiye Abajyanama bamugiriye icyizere. Yavuze ko bazakomeza gukorera hamwe mu rwego rwo guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Muhanga.
Bwana Nshimiyimana Gilbert yavuze ko mu nshingano z’inama Njyanama harimo gufata imyanzuro, kureberera abaturage, kumva ibibazo byabo no kubikorera ubuvugizi. Yavuze ko binyuze mu cyumweru cy’umujyanama, inteko z’abaturage n’izindi gahunda zinyuranye, Abajyanama bazakomeza gufatanya kugira ngo umuturage akomeze abe ku isonga.