CYEZA: ABANYESHURI BARANGIJE AMASHURI YISUMBUYE MURI GS MAKERA BAHAWE IMPAMYABUMENYI

Ku itariki ya 23 Mutarama 2026, Umuyobozi w'Akarere yifatanyije n'Ubuyobozi, abarezi n'ababyeyi barerera muri GS_Makera mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 17 barangije muri iki kigo mu mwaka w'amashuri wa 2024-2025.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere yashimiye Ubuyobozi bw’Ikigo bwateguye ibirori byo kwishimira umusaruro mwiza wabonetse mu mwaka w’amashuri ushize.

Yavuze  ko gukora ibirori nk’ibi imbere y’abana, abarezi n’ababyeyi bitera ishema ndetse bigatera imbaraga ku batarabigeraho.

Yashimiye abanyeshuri kuba barakoranye umuhate, bakumva inama bagirwa n'abarezi, bakaba barangije amashuri yisumbuye.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abahawe impamyabumenyi gukomeza kuba abana beza, kumenya indangagaciro zikwiriye kubarinda, gutandukanya icyiza n’ikibi no kuba intangarugero ku bakiri bato

Umuyobozi w’Akarere kandi yashimye ubwitange bw’abarezi asaba ababyeyi kuzirikana agaciro k’abarezi no gukomeza gufatanya na bo kugira ngo abana babone uburere bukwiye.

Yasoje ubutumwa bwe asaba abanyeshuri, ababyeyi, abarezi n’Ubuyobozi bw’Ikigo gukomeza ubukangurambaga FrecheriKuIshuri, bita ku kugira isuku mubiri, ku nyambaro, mu mashuri, ahategurirwa amafunguro, kugira imbuga itoshye n'ibindi.