DIYOSEZE YA KABGAYI YASOJE ICYUMWERU CY’UBUREZI GATOLIKA

Ku itariki ya 09 Gicurasi 2026, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yitabiriye igikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika muri Diyoseze ya Kabgayi, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ndera neza, nkure neza, nkore neza.”

Iki gikorwa cyabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Musenyeri NTIVUGURUZWA yagize ati: “Amashuri yacu ntagomba kuba indiri y’ubumenyi gusa, ahubwo agomba kuba isoko y’ubumenyi n’uburere buzira igitotsi. Turifuza ko umwana urangiza amashuri yo muri Diyosezi ya Kabgayi aba afite ubwenge bufite icyerekezo, ariko nanone afite umutima mwiza n’ubupfura bigaragarira mu migenzereze ye ya buri munsi.”

Yakomeje agira ati: “Turashimira Imana kubera abantu bose bitangira umurimo mwiza wo kurera, kwigisha no gutoza abana bacu inzira nziza. Uyu munsi ni umunsi w’ingenzi cyane, ni igihe cyo guhagarara tukisuzuma tukongera gutekereza ku nshingano twahawe zo kubaka umuntu wuzuye, umuntu ufite ubwenge, ufite umutimanama n’indangagaciro za ngombwa zimufasha mu rugendo rwe rw’ubuzima.”

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yashimye uruhare rukomeye Diyoseze ya Kabgayi igira mu guteza imbere uburezi bufite ireme. Yagaragaje ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika gifasha abafatanyabikorwa mu burezi kwicarana bagasuzumira hamwe ibibazo biri mu burezi ndetse bagafatanya gushaka ibisubizo bikwiye, kuko uburezi ari ishingiro ry’iterambere ry’Igihugu cyacu ndetse bukaba n’urufunguzo rw’ahazaza heza h’abana bacu.

Umuyobozi w’Akarere yashimiye by’umwihariko Diyoseze ya Kabgayi ku ruhare rwayo mu rugendo rwo guteza imbere ireme ry’uburezi, anasaba abarezi n’ababyeyi kurushaho kugira ubufatanye mu kwita ku burezi n’uburere bw’abana kugira ngo bakure bafite indangagaciro zibafasha kuba abaturage beza b’ejo hazaza.

 

Yanibukije abafite inshingano mu burezi, baba ababyeyi, abarezi ndetse n’abandi, kwita ku burere bw’umwana kuva akiri muto, haba mu muryango no ku ishuri, akigishwa gukora icyiza no kwitandukanya n’ikibi. Yavuze ko iyo umwana arezwe neza akiri muto bitanga icyizere cy’ejo hazaza heza ku mwana no ku Gihugu muri rusange.

Ati: “Kurera neza ni ukurerera Igihugu. Ni inshingano idasaba imbaraga z’umuntu umwe gusa, ahubwo ni uruhare rwa buri wese kugira ngo ejo hazaza h’abana bacu harangwe umurava n’ubunyangamugayo.”

Umuyobozi w’Akarere kandi yasabye abanyeshuri kurangwa n’ikinyabupfura, gukunda amasomo no kugira intego nziza, kugira ngo bazabe abantu b’ingirakamaro kuri bo ubwabo, ku miryango yabo ndetse no ku Gihugu muri rusange.