EAR DIYOSEZE YA SHYOGWE: ABADIYAKONI, ABACIDIKONI N'ABA CANONI BAHAWE INSHINGANO
Ku itarki ya 28 Kamena 2026, Umuyobozi w'Akarere yifatanyije n'Ubuyobozi n'Abakirisitu ba EAR-Diyoseze ya Shyogwe mu muhango wo kurobanura no gutanga inshingano ku Badiyakoni, Abacidikoni n'aba Canoni.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere madamu KAYITARE Jacqueline yabwiye abahawe inshingano ko ko ari byiza kwishimira kuba bahawe inshingano ariko abibutsa ko ari intangiriro y’inshingano zikomeye bahawe.
Yagize ati:” Uyu ni umunsi wo kwishimira, ariko na none ni intangiriro y’inshingano zikomeye mwarobanuriwe. Iyo Itorero ryungutse abayobozi beza, n’Igihugu kiba cyungutse abafatanyabikorwa b’imena mu kubaka abaturage bafite indangagaciro zikwiye.”
Umuyobozi w’Akarere yasabye abahawe inshingano kurangwa n’ubunyangamugayo, ukwicisha bugufi, ubushishozi, ubudahemuka no kubera abandi urugero rwiza. Basabwe gukomera ku isezerano bagiranye n’Imana, kuba umusemburo w’urukundo, ubumwe, n’amahoro mu Banyarwanda. Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kuba Igihugu gifite abaturage bunze ubumwe, bafite indangagaciro, bakunda umurimo kandi bagira uruhare mu bibakorerwa, avuga ko muri uru rugendo, uruhare rw’Amadini n’Amatorero ari ingenzi cyane.

Yakanguriye abahawe inshingano kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, gukundisha Abakirisitu umurimo, kuzigama no gukoresha neza ibyo bafite.
Yagize ati:”Iterambere ry’Igihugu ntirishingira gusa ku nkunga, ahubwo rishingira ku baturage bakora bahanga udushya bizigamira kandi bakiteza imbere.”
Yashimye uruhare rwa Diyoseze ya EAR Shyogwe mu guharanira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati:” Tuzirikana uruhare rwanyu mu burezi. Amashuri ashamikiye kuri iyi Diyoseze akomeje gutanga uburezi bufite ireme, kandi aratanga umusanzu ukomeye mu gutegura Abanyarwanda bafite ubumenyi, ubunyamwuga n’indangagaciro zikenewe mu kubaka ubukungu bw’Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere yasoje asaba abahawe inshingano kurushaho gutanga umusanzu ku kubaka sosiyete ishingiye ku ndangagaciro nziza, kwigisha no gushishikariza abakirisitu kurangwa n’isuku ku mubiri, aho batuye, aho bakorera n’aho bagenda, kugira uruhare mu guherekeza abaturage muri gahunda yo kwivana mu bukene mu buryo burambye, gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage kugira ngo bajye barushaho kugira uruhare mu bibakorerwa ndetse no gusigasira ibyagezweho, gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.